Abanyakenya basaga 850 bazatorera mu Rwanda Perezida wabo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Nyakanga 2017 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Kenya mu Rwanda yatangaje ko Abanyakenya barenga 850 baba mu Rwanda bazatorera kuri Ambasade yabo iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, mu matora y’Umukuru w’Igihugu cyabo ateganyijwe ku wa 8 Kanama 2017.

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko imyiteguro yarangiye nk’uko yabitangarije The New Times.

Yagize ati “Twakiriye itsinda ryaturutse muri Komisiyo yigenga y’amatora (IEBC) baraje bandika abazatora, nyuma tubahugura ku bijyanye no gutora n’ibikenewe kuri buri muntu wibaruje.”

Mwangemi yavuze ko Abanyakenya bibaruje kuri Ambasade bagera hafi ku 1400, gusa ngo iyo bongeyeho n’abatarabaruwe na Ambasade bagera ku 3,000.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyakenya baba mu Rwanda, Boniface Mutua, yavuze ko IEBC yaje mu Rwanda inshuro ebyiri, bwa mbere ije kwandika abazatora, nyuma iza kwemeza amakuru yatanzwe n’abiyandikishije.

Yagize ati “Dufite porogaramu z’ubukangurambaga kandi nubwo hari imyanya itandatu igomba gutorerwa, abazatora bazi neza ko abo muri Diaspora bemererwa n’amategeko gutora gusa Perezida bihitiyemo.”

Mutua yavuze ko nubwo Abanyakenya badahangayitse bakeka ko intambara yakurikiye amatora mu myaka 10 ishize ishobora kugaruka, bakwiye kubisengera kugira ngo bitazongera kubaho.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ushinzwe politiki, Charles Njoroge, yavuze ko iyo ibihugu biri mu gihe cy’amatora usanga biri mu mwuka wa politiki, aboneraho gusaba ko ibihugu byose byo muri uwo muryango byitegura amatora birangwa n’ituze.

Yasabye ko ibindi bihugu byakurikiza imigirire y’u Rwanda rutigeze rugira intambara mu gihe cy’amatora.

Yagize ati “Umwuka ni usanzwe hashingiwe ku kuntu abanyapolitiki bitwara ubwabo. Mu Rwanda haratuje ugereranyije n’ibindi bihugu ahagiye hagaragara imidugararo mu gihe nk’iki. Icyo ni ikintu dufata nk’imikorere myiza aho tubwira abatora ko buri wese afite uburenganzira bwo gutora mu mahoro.”

Abahanganye barimo Perezida uri ku butegetsi Uhuru Kenyatta wo mu ishaka rya Jubilee n’uwo batavuga rumwe Raila Odinga wa National Super Alliance (NASA).

Usibye amatora y’umukuru w’igihugu, Abanyakenya , bazatora kuri uwo munsi; Abadepite, Abasenateri, Abaguverineri n’abahagarariye inzego z’ibanze.

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi
Umukandida Uhuru Kenyatta mu bikorwa byo kwiyamamaza
Umukandida Raila Odinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza