Kwamamaza

Abanyakenya bariye karungu kubera kaminuza za leta zashoye imari mu Rwanda

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 14:36' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abaturage ba Kenya bakomeje kugaragaza impungenge ku mikorere ya kaminuza ziterwa inkunga na guverinoma ariko zikagira andi mashami mu bihugu bitandukanye by’akarere, zirimo Kenyatta University (KU) na Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga yitiriwe Jomo Kenyatta (JKUAT) zifite amashami mu Rwanda na Tanzania.

Iri shoramari hari abatarishira amakenga, ku buryo hari abatinya ko rishobora kuba ryakoreshwa mu nyungu za bamwe kandi ari ikigo cya leta.

Ibi birakurikira Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburezi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Sabina Wanjiru Chege uheruka gusaba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukurikirana ishoramari ry’izi kaminuza mu mahanga.

Chege yashimangiye ko ari ikibazo kuba izo kaminuza zitarashyizwe mu bigo bya leta byagenzuwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2013/14 cyane ku mashami yashyizwe hanze y’igihugu kandi ari amashami ya kaminuza za Leta.

Ati “Guverinoma iri gushyira amafaranga menshi muri izi nzego za leta, ariko zikarenga zikishyiriraho izindi gahunda ku ruhande, ibintu bihenze cyane. Ni nde wabahaye uburenganzira bwo gushinga ayo mashuri, ni nde ugenzura konti zayo muri banki?”

U Rwanda hari icyo rwakemanze

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gusaba Kenyatta University iri gushaka gutangira imirimo yayo mu Rwanda na JKUAT yatangiye mu 2013, kujya gushaka impapuro zibemerera gukora ishoramari mu kindi gihugu, n’ubwo JKUAT [Jomo Kenyatta] irubonye muri uyu mwaka wa 2016.

Umuyobozi w’ Inama Nkuru y’Amashuri Makuru mu Rwanda, HEC, ari nayo itanga ibyangombwa byo gukora, Dr. Innocent Mugisha Sebasaza yabwiye IGIHE ko bagize impungenge ku mikorere y’izi kaminuza bakazisaba ibyangombwa bitanzwe na leta.

Ati “Twandikiye kaminuza tuzisaba ko ziduha urwandiko ruturutse muri Leta ya Kenya rubemerera gutanga amafaranga, gushora imari hanze. Aho mvugira aha Jomo Kenyatta imaze kunyoherereza urwandiko rwa Minisiteri y’Uburezi, rwemera ko hashingwa ishami rya Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta i Kigali.”

Ni ibaruwa ikubiyemo uburenganzira butangwa n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kenya, Fred Matiang’I, inatanga uruhushya rwo kugira ibibanza bibiri mu Rwanda, Kicukiro na Gahanga.

Dr Sebasaza yavuze ko nubwo JKUAT yemerewe gutanga uru rwandiko nyuma yo gutangira kwigisha, atari ko bizagenda kuri Kenyatta University yo igomba kuzarugaragaza ikabona gukorera mu Rwanda.

Ati “Twamenye ko hari inzu baguze bashaka gukoreramo, ariko kubera ko iwabo kubona uru rwandiko bibatindira, nibabanze barubone mbere yo gutangira.”

Abanyakenya bararakaye

Bifashishije imbuga nkoranyambaga, kuri Twitter bashyizeho hash tag bise #AuditPublicUniversities, basaba ko kaminuza za leta zikorerwa igenzura ricukumbuye kuko inyinshi zugarijwe n’imikorere idahwitse, ndetse zikagira ishoramari ku ruhande kandi zikoresha imisoro y’abaturage.

Uwitwa Lord Mutai yagize ati “JKUAT mu minsi ishize yavuzwe cyane mu bujura bw’amafaranga mu ishoramari ry’i Kigali. Aya ni amafaranga y’abatanga imisoro muri Kenya.”

Aha ni igihe JKUAT yashinjaga uwari umuyobozi w’ishami ryayo mu Rwanda, Anthony Luvanda, kuyiba miliyoni 27 z’amashilingi ya Kenya (205 000 000 Frw) agahita aburirwa irengero. Kuwa 28 Mata 2016, ubuyobozi bwayo bwasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ko yabibye avuga ko ashaka kugura ikibanza cyo kubakwamo icyicaro cy’ishami ryabo mu Rwanda.

Uwitwa Atanas kuri Twitter we yabwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kenya ati “Kubwo gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano, Umugenzuzi w’Imari muri Kenya yahera muri kaminuza zakoze ishoramari hanze y’igihugu; KU na JKUAT.”

Uretse ikibazo cya kaminuza zishora imari mu mahanga, bagendaga bagihuza no kuba kaminuza zo muri Kenya zikomeje guhenda kandi ntizitange uburezi nk’uko bigombwa, bagasaba ko hagenzurwa uko zinjiza amafaranga kuko zimaze kuba ubucuruzi bukomeye.

Patrick Karzola ati “ Tugomba gukora igenzura muri kaminuza za leta n’izigenga, iyi mikorere idahwitse ya ruswa iri gufata bindi ntera.” Uwitwa Mwangi Francis‏we yagize ati “Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta naramuka agenzuye muri izi kaminuza, tuzamenya uburyo izi hanze y’igihugu zagiye zishorwamo amafaranga.”

Guverinoma ya Kenya yigeze gutangaza ko yatangiye iperereza ku mikorere ya Kenyatta University na JKUAT, nubwo zo zivuga ko nta mategeko yirengagijwe bajya gufungura amashami hanze, kuko inzego bireba zabitangiye uruhushya.

Muri Mata Umuyobozi wa JKUAT ishami rya Kigali, Dr Wilson Cheruiyot, yabwiye The New Times ko nta mpamvu yatuma hatekerezwa ko bari gukora mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ati “Amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba atwemerera gutanga uburezi ahashoboka hose mu karere. Ibi ni ukubera ko uburezi bwagizwe bumwe muri aka karere. Kutamenya iyo mikorere biratuma abantu bamwe bumva ko JKUAT iri gukorera hanze ya Kenya binyuranije n’amategeko.”

Umuyobozi w’ Inama Nkuru y’Amashuri Makuru mu Rwanda, HEC,Dr. Innocent Mugisha Sebasaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved