00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Liberia biga mu Rwanda basabwe kuba abaranga beza b’igihugu cyabo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Liberia umutwe w’Abadepite, Bhofal Chambers, yasabye abanyeshuri bo mu gihugu cye bari gukurikirana amasomo yabo mu Rwanda kwigana umwete ndetse bakabera igihugu cyabo ba ambasaderi beza.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021, mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda. Yafashe umwanya ahura n’abanyeshuri bo mu gihugu cye baje kuvoma ubumenyi.

Uyu muhango wabereye muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK), dore ko ariyo ifite abanyeshuri benshi b’Abanya-Liberia bigamo, kuko ubu basaga 150.

Muri iki gikorwa Bhofal Chambers yari kumwe n’abadepite batatu bazanye muri uru ruzinduko.

Abanyeshuri babonye umwanya wo kuganira na we ndetse bamugezaho bimwe mu bibazo bibangamiye birimo kumusaba ko igihugu cyabo cyaganira n’u Rwanda impanyabumenyi zabo zikajya zihabwa agaciro.

Bhofal Chambers yabemereye ko agiye gukora ubuvugizi bushoboka bakabasha gukurikirana amasomo yabo nta kibazo kibabangamiye bafite.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bhofal Chambers, yavuze ko ari iby’agaciro kuba abanyeshuri bo muri Liberia baza kuvoma ubumenyi mu Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu dufite amateka asa, twese twanyuze mu ntambara. U Rwanda rumaze kwiyubaka mu buryo bugaragara, dukwiye kurwigiraho mu guhindura no guteza imbere igihugu cyacu.”

“Kuba hari abanyeshuri baje kwiga hano bisobanuye byinshi kuko bazabona ubumenyi buhagije, bazagira ubumenyi bahakura buzafasha igihugu mu cyerekezo kirimo.”

Yakomeje asaba aba banyeshuri kwigana umwete bakirinda icyabarangaza ndetse bakanahagararira igihugu cyabo neza.

Yagize ati “Ndabasaba kwishyira hamwe, mukabana mu mahoro mukagira ikinyabupfura ndetse mukihangana. Mushyire umutima ku masomo yanyu. Ndabasaba kuba abanyeshuri beza n’aba ambasaderi beza b’igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean, yavuze ko bashimishijwe no kuba aba badepite basuye abanyeshuri babo. Yavuze ko bizafasha kaminuza gukomeza kubakurikirana.

Yagize ati “Twashimishijwe no kwakira itsinda ryo mu rwego rwo hejuru ry’abayobozi bo muri Liberia. Twashimishijwe no kuba baje gusura abanyeshuri babo , nk’uko mwabibonye dufite abanyeshuri benshi baturukayo kandi bakomeza kuza.”

“Bamaze kugira umuryango utari muto. Kuba baje kubareba byadufashije nka kaminuza kuba bamenye aho abanyeshuri bari ndetse bakazanabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.”

UNILAK ni imwe muri kaminuza zigamo abanyamahanga benshi baturuka hirya no hino ku Isi. Dr Ngamije yavuze ko bagerageza guha abanyamahanga ubumenyi baje bashaka ndetse bakoroherezwa aribyo bituma bagenda biyongera.

Ku ruhande rw’Abanyeshuri b’Abanya-Liberia, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanya-Liberia baba mu Rwanda, Emmanuel Sarpong, yavuze ko banejejwe no kuba abayobozi babo babatekerejeho.

Yagize ati “Byadushimishije cyane! Uzi kuba uri imahanga ukabona umuntu w’iwanyu, biragushimisha. Dore haje abayobozi byadushimishije cyane. Abanyeshuri nabo bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo nidusubira iwacu tuzagire umusanzu dutanga kuko natwe tuba twatekerejweho.”

Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisti. Ifite amashami i Kigali, i Nyanza na Rwamagana.

Abanya-Liberia biga mu Rwanda babonye umwanya wo kugaragaza bimwe mu byo bakeneyeho ubufasha
Abanyeshuri banejejwe no kuba igihugu cyabo kibatekerezaho
Bhofal Chambers yari kumwe n'itsinda ry'abadepite bazanye mu ruzinduko
Chambers yasabye abo banyeshuri kuvoma ubumenyi mu Rwanda bakabujyana kubaka igihugu cyabo cy'amavuko
Muri UNILAK Bhofal Chambers yahateye igiti avuga ko uko kizakura ari nako umubano w ibihugu byombi ugomba gukura
Hafashwe ifoto y'urwibuto hagati y'abanyeshuri n'abadepite ndetse n'abayobozi ba UNILAK

Amafoto: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .