Abantu batatu batawe muri yombi bamaze kwica impongo muri Nyungwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gashyantare 2018 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Abahigi batatu baguwe mu gitumo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bafatanywe impongo ebyiri bari bamaze kwica bakoresheje ibikoresho bitandukanye birimo imitego, n’amacumu bahita bajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Aba bagabo batawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2018 nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yavuze ko abafashwe ari abaturage basanzwe batuye hafi na Pariki.

Yagize ati “Aba twafashe basanzwe ari abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe, mu Murenge wa Bweyeye. Twabafashe bamaze kwica ziriya nyamaswa. Dukangurira buri gihe abaturiye iyi pariki kutishora mu bikorwa bigayitse by’ubuhigi kuko bitemewe n’amategeko kandi bikaba byangiza n’ibidukikije. Dufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) tubereka ko iyi pariki ya Nyungwe n’inyamaswa ziyirimo, amashyamba n’ibindi dusangamo bifitiye abaturage akamaro n’igihugu muri rusange. Tubakangurira gukora imirimo yabateza imbere inyuranye irimo iy’ubuhinzi n’ubundi bukorikori. Ariko hari bamwe muri bo babirengaho bakangiza iyi pariki n’ibiyirimo.”

CIP Gasasira yasabye abatuye hafi ya za Pariki kwitabaza inzego zibishinzwe mu gihe babonye inyamaswa zarenze imbago za pariki no gutanga amakuru ku bashinzwe umutekano kugira ngo habeho kubungabunga pariki n’amashyamba by’igihugu.

Yagize ati “Izi nyamaswa si amatungo yororerwa mu ngo kandi tuzi akamaro kazo, ntibyemewe rero kuzihiga no kuzica. Turabasaba abaturage gutanga amakuru mu gihe babonye ibikorwa byangiza nk’ibyo, ndetse n’ibindi birimo, ubucukuzi bw’amabuye muri iyi pariki, gutemamo ibiti no gutwika amashyamba.”

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza