Abantu batatu batanze kandidatire ku munsi wa mbere wo kwakira abashaka kuba abasenateri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangiye kwakira kandidatire ku mwanya w’ubusenateri, aho ku munsi wa mbere abantu batatu batanze kandidatire zabo basaba guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

NEC izakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri guhera ejo hashize tariki 22 Nyakanga kgeza ku wa 09 Kanama 2019, ku cyicaro cyayo ku Kimihurura, mu masaha y’akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ati “Twakiriye abantu batatu, barakomeza n’uyu munsi kugeza ku itariki icyenda z’ukwezi kwa munani.”

Munyaneza ariko yavuze ko bitari igihe cyiza cyo gutangaza amazina yabo kubera ko byaba bikiri kare cyane, bijyanye n’ingengabihe y’amatora y’abasenateri.

Abakandida bazaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bazahabwa iminsi 20 yo kwiyamamaza mbere y’umunsi w’itora, kuva tariki 27 Kanama - 15 Nzeri 2019.

Irota ry’abasenateri bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali rizaba ku wa 16 Nzeri; ku wa 17 Nzeri hatorwe umusenateri uhagarariye abarimu n’abashakashatsi muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta; ku wa 18 Nzeri hatorwe umusenateri mu barimu n’abashakashatsi muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Biteganyijwe ko abasenateri batowe bazatangazwa mu buryo ntakuka ku wa 30 Nzeri.

Ibibazo n’ibisubizo ku matora y’abasenateri

Sena igizwe n’Abasenateri bangahe?

Sena igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’Imitegekere y’Igihugu; umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, umwarimu cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya leta n’umwe wo mu byigenga.

Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamaza ku mwanya w’umusenateri?

Agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa kandi w’inararibonye; afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye nayo cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera.

Agomba kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; afite nibura imyaka 40 y’amavuko; atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitanahanaguweho n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.

Ni iki gishobora gutuma umuntu atemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’umusenateri?

Ni ukuba yarahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi cyangwa ubuhotozi cyangwa uwahamwe n’Icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Abasenateri batorwa na nde?

Amatora y’Abasenateri akorwa mu buryo buziguye. Batorwa n’Abagize Inama njyanama z’uturere na Biro z’ Inama Njyanama z’Imirenge.

Inshingano z’abasenateri ni izihe?

Kwemeza no gutora amategeko; Kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma; kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu; Kugenzura amahame shingiro avugwa mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga; Guhagararira abaturage; Kugenzura imitwe ya politiki nk’uko biteganywa mungingo ya 54 y’itegeko nshinga no Gusuzuma ibibazo by’abaturage bagejejweho.

Ni ibihe byangombwa ujya gutora abasenateri yitwaza?

Buri muntu wese wanditse ku ilisiti y’itora yemerewe gutora ari uko yitwaje ikarita ndangamuntu ye cyangwa ikindi kimuranga kiyisimbura gitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Iyo adafite kimwe muri ibyo, Umuhuzabikorwa w’amatora amwemerera gutora hamaze gukorwa igenzura rigamije kumenya niba uje gutora ari we ubifitiye uburenganzira.

Manda y’abasenateri ni igihe kingana iki?

Manda y’abasenateri ni imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ni ubuhe buryo bwemewe mu kwiyamamaza?

Amakoraniro n’inama; kumanika amafoto yabo, ibyamamaza bishobora kumanikwa ku nyubako no ku binyabiziga igihe byumvikanyweho na ba nyirabyo; mu itangazamakuru no mu ikoranabuhanga.

Ni ibiki bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza?

Birabujijwe gukoresha umutungo wa Leta; birabujijwe kumanika ibyamamaza umukandida ku mavuriro, ku mashuri ,ku nsengero no ku nkingi z’amashanyarazi; Birabujijwe gutuka cyangwa gusebya undi mukandida mu buryo ubwo ari bwo bwose; Birabujijwe gutanga impano, ruswa cyangwa kwakira ruswa; Birabujijwe gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini, ku mutwe wa politiki no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Bibujijwe kandi gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda; Kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko agenga amatora; Guca, kwangiza, gusibanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza.

Birabujijwe kwiyamamariza ahantu hatamenyeshejwe ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza no guhamagarira abaturage gukora igikorwa icyo aricyo cyose n’imyifatire yose byatuma amatora atagenda neza.

Ni ibihe byemezo bishobora gufatirwa utakurikije amabwiriza mu gihe yiyamamaza?

Kwihanangirizwa ku mugaragaro mu magambo; Kwihanangirizwa mu nyandiko cyangwa Kwandikirwa amenyeshwa ko kandidatire ye yavanywe ku rutonde rw’abakandida .

Ni ibiki biherekeza kandidatire?

Kandidatire yaburi mukandida igomba guherekezwa n’amazina yose y’umukandida ahwanye n’ari kundangamuntu ye;umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye n’itariki y’amavuko n’aho atuye; Icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu; amafoto abiri magufi y’amabara na fotokopi y’ikarita ndangamuntu ye.

Hari kandi icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n’icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atatu; kopi y’Impamyabumenyi nibura ihanitse cyangwa ihwanye na yo iriho umukono wa noteri cyangwa icyemezo cy’uko yakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa urw’abikorera n’inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

Nta wemerewe gutanga kandidatire icyarimwe mu itora ry’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu no ku myanya y’Abasenateri batorwa muri za Kaminuza cyangwa mu bigo by’amashuri makuru. Ntawemerewe gutanga kandidatire ye mu ifasi y’itora irenze imwe.

Abakandida bahabwa igihe kingana iki cyo kwiyamamaza?

Buri mukandida agenerwa iminota itarenga cumi n’itanu yo kwiyamamaza n’iminota itarenga itanu yo gusubiza ibibazo abazwa n’abagize Inteko itora iyo bihari.

Ni ibihe byangombwa uhagarariye umukandida yerekana?

Ikarita ndangamuntu; icyemezo cyanditse gitangwa n’umukandida ahagarariye n’icyemezo cya Komisiyo kimwemerera gukurikirana ibikorwa by’itora.

Ni ibiki bibujijwe abahagarariye abakandida?

Ntawemerewe guhagararira abakandida barenze umwe, ntawemerewe kandi guhagarira umukandi ahatorewe harenze hamwe. Uhagarariye umukandida agomba kwirinda gutanga amabwiriza ayo ariyo yose arebana n’amatora.

Amatora y’Abasenateri abera he?

Itora ry’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu ribera muri buri Karere ahagenwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Itora ry’Abasenate batorwa muri za Kaminuza no mu mashuri ribera muri ibyo bigo.

Kubera iki Umusenateri asabwa kuba afite imyaka mirongo ine (40), n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu gihe abandi bayobozi basabwa imyaka mike kuri iyo ahandi ntibasabwe amashuri ?

Bitewe n’inshingano zabo, kuba umusenateri bisaba ubushishozi n’ubunararibonye. Ni yo mpamvu basabwa ubumenyi n’imyaka y’ubukure ihagije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza