Abantu barindwi bishwe n’ibiza mu minsi ine

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), yatangaje ko mu minsi ine ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu, byahitanye ubuzima bw’abantu barindwi bunangiza hegitari z’imyaka zisaga 890.

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018, imvura ikomeye yaguye mu Karere ka Rutsiro ihitana umuntu umwe, inangiza ibintu byinshi.

Umuyobizi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe muri Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi, Philippe Habinshuti, yabwiye Radiyo Rwanda, ko kuva iki Cyumweru cyatangira imvura imaze kwangiza byinshi.

Ati “Hari byinshi ibiza bimaze kwangiza. Bimaze guhitana abantu barindwi binakomeretsa 11 harimo cyane cyane abana b’abanyeshuri bakomerekejwe n’ibyumba byangiritse mu Karere ka Rwamagana.”

Muri iki Cyumweru gusa, ibi biza bimaze no kwangiza inzu 60 n’ibiraro birindwi ndetse n’imyaka iri kuri hegitari 890.

Bitewe n’uko imvura igikomeza kugwa, Midimar yashishikarije abaturanye n’abahuye n’ibiza kubacumbikira no gufatanya n’izindi nzego mu kubitaho mu gihe bagishakirwa aho kuba.

Iyi minisiteri iri gukorana niy’Ubuhinzi n’Ubworozi ku buryo abaturage bashobora kongera guhinga bahabwa imboto. Abahinzi barasabwa gutunganya neza imiyoro y’amazi ikikije imirima yabo.

Mu mpera za Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko kuva muri Mutararama imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 340 Frw mu kugoboka abahuye n’ibiza.

Arimo miliyoni 141 Frw zashyizwe mu kugura ibikoresho byo kubaka nk’amabati, n’ibindi bikoresho bitari ibiribwa bya miliyoni zirenga 200 Frw byatanzwe nk’ubufasha bw’ibanze.

Ibiza bimaze kwangiza inzu 60 n’ibiraro birindwi mu cyumweru kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza