Abantu babarirwa mu 1800 bakomanyirijwe mu kazi ka leta

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (Mifotra) imaze kugira abakozi babarirwa 1800 birukanwe mu kazi ka leta mu myaka 15 ishize, bashyirwa ku rutonde rw’abari mu kato ko kongera guhabwa imirimo.

Inzego zirimo benshi bahanwe ni nk’abakoraga muri Polisi y’Igihugu (RNP), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC) no mu nzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu.

RNP ifitemo 572 biganjemo abapolisi bato, gusa ibyo bagiye bazira ntibyashyizwe ahagaragara. Muri RSSB na WASAC hari abagiye bazira ubujura, kwanga kurahira biteganywa ku mukozi mushya; guta akazi; kunyereza umutungo n’ibindi.

Urwego rw’Ubucamanza narwo rufite benshi bashyizwe mu kato kubera ruswa. Mu nzego nkuru za leta naho abagiye bitwara nabi babihuriyemo n’ imbwa yiruka. Nko muri Perezidansi kuva muri 2010 kugeza 2013, hari abakozi 16 birukanwe bahabwa akato mu kazi ka leta.

Abo barimo abashinzwe amasuku babiri, abashoferi n’abashinzwe amasoko bagaragaje ubunyamwuga buke.

Mu nzego z’ibanze naho hari uamakosa yirukanishije abakozi akabashyirisha mu kato. Nk’amwe agaragara kuri urwo rutonde harimo abazize gutanga nabi ibyangombwa byo kubaka; abazize imikoreshereze mibi y’inkunga zagenewe abatishoboye; abazize imicungire mibi y’umutungo wa za SACCO; abataye akazi; gucunga nabi umutungo wa Leta; abibye mu kazi; kutarangiza neza inshingano z’akazi n’andi makossa menshi atihanganirwa mu buyobozi bwihyirirwaho n’abaturage.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi ba Leta muri MIFOTRA, Mbabazi Comfort, yabwiye KT Press ko abashyizwe mu kato badashobora kukavamo batamaze igihe cyagenwe n’itegeko.

Yagize ati “Iyo ashyizwe mu kato ntashobora guhabwa akazi ako ari kose mu nzego za leta mu gihe cy’imyaka irindwi. Ashobora gukomorerwa nyuma y’imyaka irindwi hamaze gusuzumwa ko yagaragaje imyitwarire myiza mu icyo gihe cyose.”

Yasobanuye ko gukomorerwa bisaba ko umaze iyo myaka irindwi abisaba, Mifotra ikareba ko uwo umuntu abikwiye.

Ati “Umuntu akurwa kuri iyo lisiti akemererwa uburenganzira bwe, akaba yakongera guhabwa akazi mu nzego za leta.”

Mbabazi yanavuze ko hagiye havuka ibibibazo by’aho abakoresha baha akazi abari kuri urwo rutonde ariko bagomba kubiryozwa kuko baba bishe amategeko.

Amazina y’abatemerewe akazi ka leta ari ku karubanda, urutonde rurerure n’icyo bagiye bazira akaba yarashyizwe ku rubuga rwa internet rwa Mifotra.

Ku bantu bamwe, MIFOTRA igenda igaragaza n'impamvu yatumye bakomanyirizwa mu mirimo ya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza