Abantu 51 bamaze guhitanwa n’ibiza barimo 31 bishwe n’inkuba mu mezi ane

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mata 2018 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (MIDIMAR) itangaza ko kuva muri Mutarama kugeza tariki 16 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 51 bamaze guhitanwa n’ibiza barimo 31 bishwe n’inkuba na 11 bahitanywe n’imvura y’amahindu irimo umuyaga.

Midimar itangaza kandi ko abantu 170 bakomeretse, inzu 3288 zikangirika, izigera kuri 64 zigasenyuka burundu, imyaka ihinze kuri hegitari 1579.3 ikangirika, amatungo 695 arapfa, imihanda 10 irangirika n’ibiraro 17 birasenyuka. Amashuri 15, insengero zirindwi n’inyubako ebyiri z’ubuyobozi zarasenyutse.

Raporo ya Midimar igaragaza ko Akarere ka Nyaruguru ari ko gafite abantu benshi bishwe n’ibiza bagera kuri 19, Ngoma batandatu na Rulindo batanu. Nyaruguru kandi ni naho hakomeretse benshi bangana na 91.

Mu karere ka Kirehe, niho hangiritse imyaka myinshi ihinze kuri hegitari 513, Rubavu ni hegitari 295.5 na Gisagara kuri hegitari 290. Umuyaga kandi wasenye inzu 864 muri Kirehe, 975 muri Rubavu n’ahandi.

Midimar isaba buri wese ‘kugira uruhare mu gukumira ibiza yubahiriza amabwiriza y’imiturire, kubungabunga ibidukikije no kurengera ubuzima bw’Abaturarwanda.’

Ivuga kandi ko ari ngombwa kuzirika ibisenge by’inyubako, gufata no kuyobora amazi y’imvura, gusibura inzira z’amazi no kwimuka mu manegeka.

Umuyobozi Ushinzwe Ubutabazi no gusana ibyangijwe n’Ibiza muri Midimar, Habinshuti Philippe, aherutse gutangaza ko inkuba ziri ku mwanya wa mbere mu zatwaye ubuzima bw’abantu benshi ku buryo hakenewe ingamba zifatika mu kurinda abaturage.

Yagize ati “Igikenewe ni uko ahantu hahurira abantu benshi hagomba kujya umurindankuba, kuko igiciro cy’umurindankuba n’igiciro cyo kubura ubuzima ntibingana.”

Yavuze ko abantu badakwiye kujya impaka ku ngingo yo gushyira imirindankuba ku nyubako ihurirwamo abantu benshi nk’urusengero, ivuriro, ishuri, inzu y’ubuyobozi n’ahandi.

Inkuba kandi zikubita abantu igihe batega amazi mu mvura, igihe imvura igwa batagiye kugama, bari kugenda mu mitaka. Kuzirinda hakaba harimo kutajya ahantu hasumba ahandi, kutajya ku bintu bitambutsa amashanyarazi mu gihe cy’imvura, kugama imvura ntigwe ngo ugume ku gasozi, kureka gukoresha telefoni imvura igwa, kutareka amazi, kutikwikira imitaka n’ibindi.

Abantu 31 bishwe n'inkuba mu mezi ane ya 2018
Amatungo 695 yishwe n'ibiza kuva muri Mutarama uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza