Abantu 46 bafatiwe mu mukwabu udasanzwe wo gutahura abacuruza ibitemewe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, bafatiye mu mukwabu udasanzwe abantu 46 bari mu bikorwa birimo kwinjiza mu gihugu magendu no gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu mukwabu umaze kumenyerwa nka USALAMA wabaye kuva tariki 30 Ukwakira kugeza 04 Ugushyingo 2019, uhurirwamo n’inzego za leta zirimo RIB, Polisi y’Igihugu n’abaturage.

Ubaye ku nshuro ya gatandatu aho utegurwa hashingiwe ku myanzuro yafashwe n’imiryango ya Polisi z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’amajyepfo, ubwo bari mu nama yabereye i Pretoria muri Afurikan y’Epfo kuva tariki 28 -29 Kanama 2019.

Ikiba kigambiriwe ni ukurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo gucuruza ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, hamwe n’ibindi bikorerwa imbere mu bihugu.

Hari ibyaha bikorwa mu bidukikije, ubujura bw’imodoka, gucuruza intwaro bitemewe n’amategeko, ibyaha by’iterabwoba n’ubujura bw’amabuye y’agaciro.

Mu muhango wo kumurikira itangazamakuru ibyavuye muri uyu mukwabu, Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko ibyafashwe byose bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bakangurira abaturage kubireka.

Raporo y’ibikorwa bya USALAMA 6 yagaragaje ko hafashwe ibicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga y’amoko atandukanye atujuje ubuziranenge ndetse atera ingaruka mbi ku ruhu, afite agaciro ka miliyoni 3,2 Frw

Ikomeza igaragaza ko hanafashwe imyenda n’inkweto bya caguwa byinjiye ku masoko yo mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bifite agaciro ka miliyoni 11,2 Frw.

Twagirayezu yavuze ko ibikorwa nk’ibi byatanze umusaruro kuko abafashwe n’ubwo bashyikirizwa inzego zibishinzwe, banagirwa inama ndetse bakabera urugero abaturanyi babo bashobora kurangwa n’iyi migenzereze mibi.

Ati “Tuboneyeho n’umwanya wo kubwira abantu bose muri rusange ko ibyaha ndengamipaka ndetse no gucuruza ibitemewe bitareba inzego zumutekano gusa, ahubwo bireba abaturarwanda bose n’abandi duhuje ubusabane b’ibihugu duturanye.”

Muri uyu mukwabu kandi hafashwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 32,5 Frw. Byiganjemo urumogi rufite ibiro 136 , litiro 38,487 z’inzoga z’inkorano ziganjemo kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco yavuze ko byaba ibiyobyabwenge cyangwa magendu byinjizwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ari nayo mpamvu bakomeje gushyiraho ingamba zo gufatanya n’izindi nzego mu gukumira iyinjizwa ryabyo.

Ati “Ingamba zihari ni ugukangurira abanyarwanda bose ko aribo tubigisha kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, ariko kandi tunabasaba kujya baduha amakuru y’ahari ibyo biyobyabwenge cyangwa ibindi bintu bitemewe.”

CP Kabera yavuze ko uretse kwigisha, hashyizweho imitwe ishinzwe kurwanya magendu, umutwe ushinzwe umutekano wo ku mipaka ndetse n’umutwe wihariye ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Muri rusange izi nzego zivuga ko abantu 46 aribo bafashwe bakekwaho kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Muri abo 10 bafashwe bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, mu gihe 16 bafashwe bakekwaho kwinjiza no gucuruza ibintu bitemewe.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye imurikwa rya raporo y'ibyavuye muri USALAMA 6
Imyenda n'inkweto bya caguwa byafashwe bifite agaciro ka miliyoni 11Frw
Inzego zitandukanye zafatanyije mu mukwabu wa USALAMA ubaye ku nshuro ya gatandatu
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yavuze ko ingamba zo guhashya abishora mu bikorwa bitemewe zakajijwe
Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha,Twagirayezu Jean Marie Vianney yavuze ko hari umusaruro wavuye mu bikorwa bya USALAMA 6

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza