00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze bamwe bavuga ko bari banyoye ’Energy Drink’

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 Kanama 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze mu minsi itanu ishize, basabwa gucika ku muco nk’uwo washyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, nibwo Polisi y’Igihugu yerekanye aba bantu 37 barimo n’abafatwaga barengeje amasaha bafashwe guhera tariki ya 11 Kanama 2021.

Nubwo bamwe bavugaga ko batanyoye inzoga, bemera ko bakoze amakosa bityo bagasaba imbabazi kuko barenze ku mabwiriza.

Rangira Patrick yavuze ko yafashwe avuye ku kiriyo akaba yafashwe yanyoye Energy Drink ariko bamupimye bamusangamo alcohol mu mubiri.

Ati “Njyewe nari nanyoye Energy Drink, bampimye bansangamo alcohol. Icyo nabwira Abanyarwanda bagenzi banjye ni uko twabyirinda igihe turi mu kazi. Icyo ntari nasobanukirwa ni uburyo bapima energy bakayibonamo alcohol ariko icyangombwa ni uko iyo umupolisi ari mu kazi ke akabona ko nanyoye ntabwo najya impaka na we. Inzoga narayiretse kera mu 2009.”

Uwitwa Karere François yemeye ko yafashwe yanyoye inzoga asaba bagenzi be kureka gutwara ibinyabiziga basinze kugira ngo barengere ubuzima bwabo n’ubw’abaturage muri rusange.

Mbonabucya Innocent yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku binyobwa bimwe na bimwe basigaye banywa bazi ko nta alcohol irimo kubera ko ngo yari yanyoye umutobe ukozwe muri tangawizi ariko bamupima bakamusangamo ibipimo bigaragaza ko afite alcohol mu mubiri.

Ati “Njyewe muri make ntavuze muri rusange mbibona nk’ibinyobwa bidasembuye. Badukorere ubushakashatsi kuva njyewe napimwe ngasanganwa ibice bitatu. Inzego zidukorere ubushakashatsi kandi tumenye niba nabo bantu bazitunganya badashobora kuba bihisha inyuma y’icyo twakwita ikinyobwa kidasembuye bagakora igisembuye. Ikintu cy’ingenzi ni ugusaba imbabazi.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu bafashwe harimo abafatwaga bagasanga banyoye inzonga mbere y’amasaha y’ingendo n’abafashwe amasaha ingendo zemewe yarangiye.

Yavuze ko gutwara ikinyabiziga umuntu yasinze bidakwiye kuko bishyira ubuzima bw’umushoferi mu kaga ndetse n’ubw’abaturage ashobora gukora impanuka.

Ati “Baratwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, amategeko arabibuza kandi barabizi. Icya mbere ni uko we abafite ibyago byinshi byo kuba yakora impanuka agakomereka cyangwa akahasiga ubuzima. Icya kabiri ashobora gukora impanuka cyangwa akayiteza abandi bantu bakahasiga ubuzima cyangwa akagonga n’abantu bakahasiga ubuzima, akaba yakwangiza ibikorwaremezo kandi byagiye bigaragara.”

CP Kabera yavuze ko ibyuma Polisi ikoresha ipima abanyoye inzoga idashobora kwita ku bwoko bw’ibinyobwa banyoye kuko icyo yitaho ari ugupima ingano ya alcohol iri mu mubiri.

Abafashwe bose uko ari 37 babanje gupimwa Covid-19 kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze kimwe n’abandi bantu batandatu bafashwe bahinduye urugo rwabo akabari mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Abantu 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha
Abafashwe babanzaga gupimwa Covid-19 mbere yo gushyirwa mu Kasho
Rangira Patrick yavuze ko adaherutse kunywa inzoga nubwo basanze alcool mu mubiri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .