Abantu 12 mu rugamba rwo gushakisha imikono ibahesha kuba abakandida mu matora y’abadepite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko abantu 12 barimo umwe w’umugore bamaze gutwara inyandiko bazifashisha mu gukusanya imikono hirya no hino mu gihugu, izabahesha kuba abakandida mu matora y’abadepite ateganywa mu minsi iri imbere.

Kuva ku wa 13 Kamena 2018 NEC yatangije igikorwa cyo kwakira abifuza kuba abakandida bigenga, ngo bahabwe impapuro zo kujya gusinyisha mu midugudu, bashakisha imikono isabwa y’ababashyigikira ngo bemererwe kuba abakandida.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Charles Munyaneza yabwiye The New Times ko mu bashaka kuba abakandida bigenga bamaze kuza kwaka impapuro higanjemo urubyiruko.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kwakira 12 bifuza kuba abakandida banamaze gufata impapuro zo gusinyisha, muri bo harimo umugore umwe. Iyi gahunda irakomeza kugeza tariki 25 Nyakanga kandi turashishikariza abagore benshi kuza gufata impapuro.”

Ushaka kuba umukandida wigenga asabwa kubona imikono y’abantu 600 y’abamushyigikiye, barimo 12 babarurirwa kandi batuye muri buri karere.

Mu gusinyisha, basabwa kubikora hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Nta wemerewe kwaka imikono ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri, mu isoko, ibitaro n’ahandi.

Umukandida wigenga cyangwa ishyaka rya politiki basabwa kugira amajwi 5 % kugira ngo batorerwe umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kwakira abifuza kuba abadepite bizarangira tariki 25 Nyakanga. Abazaba bujuje ibisabwa bazatangira kwiyamamaza ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, ateganyijwe ku wa 2 Nzeri no ku wa 3 Nzeri 2018.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite igizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ujyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Mpayiimana Phillipe wiyamamaje ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu agatsindwa, ni umwe mu batangaje ko bifuza no kwiyamamaza ku mwanya w'ubudepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza