Abangavu n’ingimbi ntibitabira gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Abangavu n’ingimbi bafite virusi itera Sida ntibitabira gufata imiti igabanya ubukana bwayo, ngo n’abatangiye kuyifata bagera hagati bakayihagarika.

Igenzura rya Minisiteri y’ubuzima, ryagaragaje ko bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abavukanye ubwandu bwa virusi itera Sida, bavuga ko kudafata imiti igabanya ubukana babiterwa no kutigirira icyizere.

Hari uwabwiye IGIHE ko “Kubaho utuzwe n’imiti buri munsi kubera ko urwaye Sida watewe n’ababyeyi, ari ikintu gikomeye, ku buryo hari abageraho bakumva no kuyifata ntacyo bivuze.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, avuga iki kibazo giteye impungenge.

Ati “Uwo ushyize ku miti bamwe muri bo barayireka, uyu munsi ni nabo bafite ikibazo cy’uko batipimisha cyane ngo bamenye uko bahagaze.’’

Akomeza avuga ko abangavu n’ingimbi ari icyiciro gikwiye kwitabwaho by’umwihariko bakamenya ko gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye ari ingenzi, abanduye nabo bakamenya ko gufata imiti igabanya ubukana neza kandi ku gihe byongera iminsi yo kubaho.

Dr Nsanzimana avuga ko hejuru ya 80% by’abafata imiti igabanya ubukana ibagirira akamaro, ibi bikagaragarira ku ndwara z’ibyuririzi barwaraga n’inshuro bajyaga kwa muganga byagabanutse.

Ati “Duhaye abantu bose bafite virusi itera Sida imiti, turizera ko mu myaka iri imbere nta n’abandi bazongera kwandura bashya.”

Imibare yatangajwe mu mwaka wa 2014 ari nayo igenderwaho kugeza ubu igaragaza ko urubyiruko rwanduye virusi itera SIDA ari 2,5% abagera kuri 44% gusa nibo bafata imiti uko bikwiye.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abasaga ibihumbi 170 bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida mu Rwanda kandi ikabafasha kuramba no gukomeza imirimo yabo nta kibazo. Muri abo 92% bayifata uko bikwiye.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko biteye impungenge kuba ingimbi n'abangavu badafata imiti igabanya ubukana
Abangavu n'ingimbi ntibitabira gufata imiti igabanya ubukana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza