Abangavu hafi miliyoni 16 baterwa inda buri mwaka

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Hafi miliyoni 16 z’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 n’abandi bagera kuri miliyoni imwe bari munsi y’imyaka 15, buri mwaka barabyara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko abenshi ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri ibi bihugu kandi abangavu barenga 30% bashaka abagabo batarageza imyaka 18 mu gihe abagera hafi kuri 15% bashaka batarageza ku myaka 15.

Abangavu baterwa inda bari hagati y’imyaka 15 na 19, bamwe muri bo bahura n’ingorane zitandukanye iyo batwite mu gihe abandi bapfa babyara, kandi ngo abasaga miliyoni eshatu bakuramo inda mu buryo bushobora kubahitana.

Ni mu gihe kandi ngo bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye zirimo kanseri y’inkondo y’umura kwangirika nyababyeyi n’izindi.

Muri iki cyegeranyo bavuga ko benshi muri aba bangabu baterwa inda bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kuvutswa amahirwe yo kwiga, gushyingirwa bakiri bato, kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi.

Ikindi kigaragara ngo nuko usanga abangavu bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nta bumenyi bafite mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe abandi usanga nta masomo y’iby’imibonano mpuzabitsina bigishwa.

Hari n’aho usanga udukingirizo duhenze mu gihe ahandi usanga bagira n’isoni zo kutugura cyangwa kudukoresha. Bavuga kandi ko abangavu bo mu bihugu bikennye usanga batazi guhakanira ubasabye ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Ibibazo abangavu bagira batwite hamwe n’ibyo bagira mu gihe cyo kubyara biri ku mwanya wa kabiri mu biteza imfu z’abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19, dore ko abagera kuri miliyoni eshatu bagiye bapfa babyara mu myaka 17 ishize.

Izi mfu kandi ntizibasiye aba bangavu gusa kuko n’abana babo zitabasize kuko uko nyina w’umwana abyaye imburagihe bigira n’ingaruka no k’uwo abyaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza