Abangana na 20% by’abagororerwa i Iwawa basubira mu biyobyabwenge iyo bavuyeyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), igaragaza ko 20% by’urubyiruko ruba rwagororewe i Iwawa rwongera kwishora mu biyobyabwenge iyo ruvuyeyo.

Mu 2010, Leta y’u Rwanda yashyize ikigo ku kirwa cya i Iwawa kiri mu Karere ka Rutsiro aho kigororerwamo ababaswe n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse, bakigishwa imyuga inyuranye yazabagirira akamaro.

Kugeza ubu, abarenga ibihumbi 18 bamaze gusoza amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Amasomo y’imyuga bayahabwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyuga (WDA).

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé yabwiye Radio Rwanda ko abagera kuri 20% by’abavanwa i Iwawa bongera kwishora mu biyobyabwenge ku buryo ari ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda.

Ati “Ntabwo Iwawa yagorora umuntu ngo imuhindure burundu kugeza igihe yumvise ko atazongera gusubira mu biyobyabwenge, ngira ngo birakenewe ko abantu bakomeza gufatanya mu muryango kuko iyo avuye Iwawa gahunda ikurikiraho ni ukumusubiza mu buzima busanzwe.”

“Igihe rero mwumva ngo hari abana bavuye Iwawa bamwe basubiye mu buzererezi iteka ni cya kibazo kiba cyarabayeho mu kumukurikirana igihe ageze mu muryango.”

Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zitangaza ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge adakenera ubujyanama gusa ahubwo ari ngombwa kumuha ubuvuzi bukoresha imiti cyane iyo amaze kugera mu kigero cyo kuba imbata yabyo.

Umuyobozi wa Isange Rehabilitation Center, Rwagatare Patrick, yagize ati “Aba yarageze ahantu ku buryo iyo ahagaritse cya kintu yakoreshaga agira ibimenyetso bimubabaza cyane akenshi akavurwa na wa muti, ni ha handi ujya wumva abantu banywa inzoga bavuga ko zivurwa n’izindi. Urumva nk’ugeze kuri icyo cyiciro icyo tubavuza ni ukubaha umuti usimbura cya kiyobyabwenge.”

Isange Rehabilitation Center igaragaza ko kuva mu 2016 imaze kuvura abagera ku 2000 bari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha.

Imibare yo mu 2017 y’ Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, igaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 14-35 bigeze gukoresha ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo. Gusa ababikoresha mu buryo buhoraho bangana na 10%.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu 2016/2017 abangana na 2932 bahamijwe n’inkiko ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobabwenge mu gihe mu 2017/2018 bari 3418.

Mu kigo cya i Iwawa hagororerwa urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge n'ibindi bikorwa birimo ubuzererezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza