Abandi batangaga amaraso, murasabwa gutanga ubwenge bwanyu- Gen. Kabarebe atangiza Itorero Indangamirwa

Yanditswe na Ishimwe Israel, Mathias Hitimana
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe James, yasobanuriye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 11 ko rukwiye gukoresha ubwenge rufite mu guteza imbere igihugu kuko abakibohoye batanze amaraso n’ubuzima byabo.

Itorero Indangamirwa riri kubera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Ntara y’Uburasirazuba ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 4 Nyakanga 2018. Ryitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mahanga, urwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore z’indashyikirwa zavuye ku rugerero ruciye ingando rugera kuri 567.

Gen. Kabarebe yifashishije amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu yavuze ko kucyubaka bitwara igihe kirekire ari na yo mpamvu itorero ryagarutse ngo urubyiruko rurusheho gusobanukirwa amateka mabi cyanyuzemo.

Yagize ati “Twebwe twahinduwe n’ibibazo ariko mwebwe ntabwo byabahindura kuko mufite ibintu bifatika. Mufite igihugu, murabona aho kigana, nimufate iya mbere mukomeze mukijyane imbere mucyubaka. Abandi niba baratangaga amaraso yabo n’ubuzima, mwebwe murasabwa gutanga ubwenge bwanyu.”

Uyu muhango wanahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye isanze igihugu kimaze kubaka umurunga w’ubumwe butavangura abagituye.

Kabarebe yagize ati “Uko ubuyobozi bwacu bubyumva ni uko amateka mabi twasize inyuma, twayasize inyuma burundu, nta kuzongera kuyasubiramo. Aho tugana ni heza hafite umurongo wo kubaka igihugu cyacu.”

Yasabye urubyiruko kwishima ariko runakomeza urugamba rwo kubohora igihugu no kucyihutisha kuko rufite byose ngo rubigereho.

Umwe mu banyeshuri bari mu Itorero Indangamirwa, Laissa Kwizera, wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ari amahirwe kuri we gutozwa, kuko bimuha kumenya icyerekezo cy’igihugu n’umusanzu asabwa.

Ati “Amasomo y’uyu munsi ku rugamba rwo kubohora igihugu yatumye menya neza uwo ndi we n’uko nabanira Abanyarwanda bagenzi banjye n’abandi.”

Niyibizi Vincent uri mu bitabiriye iri torero yatangarije RBA ko ubumenyi basangijwe ari umusemburo uganisha ku gusobanukirwa neza igihugu no kukirwanirira.

Yagize ati “Amateka twigishwa hano adufasha kurushaho guha agaciro ko igihugu tugomba kukirwanira ishyaka ku buryo ibyabaye byose uwavuye hano aharanira ko bitazongera ukundi mu Rwanda.”

Frank Gashagaza wiga muri Uganda, we yagize ati “Numvise ko igihugu cyanjye nkigomba byinshi kuko urubyiruko rwo muri kiriya gihe, rutari rufite telefone, nta na internet, rwashoboye kuvugana, ruhuza bagenzi babo ibihumbi bafite intego imwe yo kubohora igihugu cyacu.”

Iri torero rizasozwa ku wa 5 Kanama 2018, rifite intego yo “kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu n’umurimo, ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda.”

Umuhango wo kuritangiza witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard; Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwa n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujyayo na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bagize amanota menshi mu bizamini bya Leta.

Indangamirwa zimaze kugira uruhare mu kubungabunga indangagaciro Nyarwanda mu mahanga, kugaragaza isura nyayo y’igihugu, gutangiza itorero mu Banyarwanda bahaba, kugira uruhare muri gahunda z’igihugu zirimo Rwanda Day, One Dollar Campaign na Ndi Umunyarwanda.

Icyiciro cya cyenda cy’iri torero cyahuriyemo abiga mu bihugu mu Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypre, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Israel, u Buyapani, Kenya, Ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabia Saudite, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye itangizwa ry'iri torero
Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe na Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard
Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa
Urubyiruko rw’Abanyarwanda 567 rwatangiye Itorero Indangamirwa
Aba basore n'inkuru basabwe gukomera ku muco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza