Abana barenga 3000 babaga mu bigo by’impfubyi bamaze kubona imiryango ibakira

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), itangaza ko kuva gahunda yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango yatangizwa mu 2012, abagera ku 3 127 mu bana bagera ku 3 323 bari mu bigo 33, bamaze kubona imiryango ibakira.

Gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’ cyafashwe nyuma y’uko ubushakashatsi busanze ko umwana urerewe mu muryango akura neza kurusha urerewe mu bigo by’imfubyi kuko atahabona uburere bwiza kandi bwifuzwa n’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC, Dr Uwera Claudine Kanyamanza, avuga ko umubare w’abatabona imiryango ari 758, babarizwa mu bigo by’imfubyi 13 bitewe nuko hari ibindi bigo bine bitari byarabaruwe.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko hari ibigo by’impfubyi 33 birimo abana 3 323, uretse ko haje kugaragara ko hari ibindi bine byari bitarabaruwe."

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko usanga imiryango yakira aba bana ari iyidafite ubushobozi buhambaye, mu gihe ibufite usanga itabishamadukira cyane.

Mukamana Anitha, umubyeyi w’abana batandatu yagize ati “Ni byiza ko badushishikariza kubyara abo dushoboye kurera n’umutima wo kurera bariya bana bavanwe mu bigo by’impfubyi, ariko duhora twibaza impamvu abafite ubushobozi bwinshi badakunda kugira uwo mutima kandi ari bo baba bishoboye?”.

Dr Kanyamanza ntiyemeranya n’abavuga ko abatishoboye ari bo bagira cyane umutima wo kurera abana bahoze mu bigo by’impfubyi, akemeza ko hari imirongo ngenderwaho ikurikizwa kugira ngo umuntu ahabwe umwana irimo kugira ubushake, umutima ndetse n’ubushobozi.

Nubwo umubare w’abana basubijwe mu miryango wiyongereye, iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu zindi ntara, uhasanga abana b’inzererezi kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ashingiye ku miryango bavukamo, ubukene n’ibindi.

Ubuzima bw’aba bana burakomeye kubera ingorane bahura na zo zirimo guhohoterwa, gusambanywa ku ngufu, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi. Ibi bigaragaza ko hari imbaraga zigikenewe mu kurandura iki kibazo hatitawe gusa ku baba mu bigo by’imfubyi ahubwo hakanarebwa ababa mu muhanda.

Hari abana barenga 700 batari babona imiryango ibakira
Dr Kanyamanza yemeza ko benshi mu bana babaga mu bigo by'imfubyi babonye imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza