Abana 4% mu bafashwe ku ngufu mu 2017 nibo baregeye indishyi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Umubare munini w’abana bafatwa ku ngufu mu Rwanda, bahabwa ubutabera butuzuye, kuko nyuma yo kuburana imanza bakazitsinda, batajya baregera indishyi z’akababaro.

Byagaragajwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa 29 Ukwakira, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo yayo ya 2017/18.

Komisiyo igaragaza ko ‘Ku burenganzira bw’abana, yakoze iperereza ku bana 266 bahohotewe, 91 batewe inda, 10 bandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, 132 ihohoterwa bakorewe ryahise rimenyekana, 71 bamenyekanye batwite na ho 63 bamenyekana bitinze’.

Perezida wa Komisiyo, Nirere Madeleine, yavuze ko abana bafashwe ku ngufu bahabwa ubufasha buhagije muri ‘Isange One Stop Center’ ndetse Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha bagakurikira ababahohoteye.

Ati ariko “haracyari ikibazo cyo kubura ibimenyetso, amadosiye agashyingurwa. Hari ukudasobanukirwa na serivisi zitangwa na Isange One Stop Center n’imiryango y’abana bahohotewe itaregerwa indishyi”.

Nirere yavuze ko abana 96% batajya baregera indishyi z’akababaro nyuma yo gutsinda imanza, ababasambanyije bakabihanirwa.

Ati “Twasanze abana 4% aribo ibibazo byabo biregerwa indishyi. Baburanishwa mu buryo bw’ibihano ariko mu buryo busanzwe, nta ndishyi baregera. Dusanga ari ikibazo kuko ubutabera butuzuye.”

Yavuze ko icyifuzo cya Komisiyo ari uko amategeko agenga ubufasha mu by’amategeko yakwihutishwa, kugira ngo yunganire abana bafatwa ku ngufu, babashe kuregera kandi bahabwe indishyi.

Hari kandi ikibazo cy’abafata abana ku ngufu barangiza bagatoroka ubutabera batabiryojwe.

Nyuma yo guhohoterwa ngo bibagiraho ingaruka zirimo guta ishuri, ubukene n’imibereho mibi y’ubu n’ahazaza h’abana.

Depite Fatuma Ndangiza, yavuze ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bugaragaza igitera gusambanya abana n’uburyo bwo kubikumira, aho guhangana n’ingaruka zabyo.

Ikibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda si ubwa mbere kivuzwe nka kimwe mu bihangayikishije Leta kuko Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu 2016, abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda, bikabagiraho ingaruka zirimo guta ishuri.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko hari intambwe iterwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza