00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 23 bafunzwe batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, rwatangaje ko abana 23 barangirije amashuri abanza muri gereza bafunzwe nabo batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.

Aba bana bose basanzwe bari kugororerwa muri Gereza y’Abana ya Nyagatare, batangiye ibizamini nk’uko abandi bose barangije amashuri abanza mu gihugu babitangiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa RCS, SSP. Uwera Gakwaya Pelly, yabwiye IGIHE ko biteze ko aba bana bazatsinda kuko bo babonye umwanya uhagije wo kwitegura cyane ko ubwo abandi bari bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya Covid-19, bo bakomeje amasomo.

Ati “Navuga ko babonye umwanya uhagije wo kwitegura, murabizi ko nko muri gereza ya Nyagatare nta Covid-19 yigeze igeramo, rero bakomeje kwiga igihe abandi bari bari mu rugo, ni umwanya mwiza babonye wo kwitegura ari nayo mpamvu twiteguye ko bazatsinda.”

SSP Uwera yavuze kandi ko kuva mu 2016, ubwo hatangizwaga ubu buryo bwo gutuma abana bari kugororerwa muri gereza na bo bakora ibizamini, akenshi batsinda kuko baba bafite ishyaka ry’uko abatsinze bahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bagafungurwa bakajya gukomereza amasomo hanze.

Yakomeje agira ati “Ikindi twarabaganirije, tubategura neza, urabizi ko baba bafite ishyaka kuko bazi ko iyo batsinze Umukuru w’Igihugu abaha imbabazi, rero na bo icyo kintu bakigenderaho ugasanga bashyiramo umwete kugira ngo bazatsinde bahabwe izo mbabazi.”

RCS yatangaje ko abatangiye ibizamini ari abahungu gusa.

Imibare itangwa na RCS, igaragaza ko mu 2016, abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 11, barimo abahungu icyenda n’abakobwa babiri. Ni mu gihe mu 2017, abakoze bari 16 barimo abahungu 15 n’umukobwa umwe.

Bigeze mu 2018, hakoze 12 barimo 10 b’abahungu na babiri b’abakobwa mu gihe abaherukaga gukora mu 2019 bari 13 barimo abahungu 11 n’abakobwa babiri.

Abamaze gukora bose ushyizemo n’abatangiye ibizamini kuri uyu wa 12 Nyakanga, bose hamwe bamaze kugera kuri 75.

Muri rusange mu gihugu hose, imibare y’abanyeshuri bateganyijwe gutangira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza ni 254 678.

Abana bari kugororerwa muri Gereza ya Nyagatare na bo batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza
Babanje guhabwa amabwiriza agenga ikizamini mbere yo gutangira
Aba bana bose hamwe ni 23, bari kugororerwa muri Gereza y'abana ya Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .