00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari barinubira uburyo abasekirite babo babafata bushobora guteza impanuka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2021 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali barinubira uburyo abasekirite babo babafatamo bushobora guteza impanuka, bagasaba ko byakorwa mu buryo buboneye.

Ubusanzwe mu mwuga w’abamotari hari abasekirite bakurikirana uko bubahiriza amategeko abagenga mu gihe bari mu muhanda.

Abamotari bavuga ko aba basekirite iyo bagiye kubafata babikora mu buryo buteye inkeke kuko ngo bashobora guteza impanuka bitewe n’uko babafata batanitaye no kuba batwaye abagenzi.

Abaganiriye na IGIHE harimo abakorera mu bice bitandukanye bya Kigali by’Umwihariko Nyabugogo, mu mujyi rwagati n’i Remera hafi ya gare.

Aba bamotari bavuga ko aho ari ho hakunze kuba abasekirite bafata bagenzi babo mu buryo buteye impungenge.

Niyonzima Clément ni umwe mu bakunze gukorera i Nyabugogo yabwiye IGIHE ko uburyo abasekirite babo babafata bushobora guteza ikibazo.

Yagize ati “Reka nkubwize ukuri rwose, uburyo aba basekirite bacu badufata buteje impungenge. Ujya kubona umuntu araje agahita akwitambika uri no mu muhanda kandi agahita afata mu mahembe ya moto. Ikibabaje ni uko banagufata uhetse umugenzi bikaba byabateza impanuka. Simvuga ngo ntibagenzure abatubahirije amabwiriza ariko bakwiye kubikora mu buryo bwiza.”

Siborurema Emmanuel we yavuze ko ibi biri kugendana n’abamotari babafata nta n’impuzankano bambaye kandi barazihawe ngo zibarange.

Ati “Nonese umuntu utambaye impuzankano wamenya ibyo akora ute? Hari n’igihe dutekereza ko ari ba batekamitwe bateye. Ibi kandi bijyana n’uburyo butanaboneye bakwitambika ugasanga bashobora kuguteza impanuka. Twifuza ko inzego zibishinzwe zabikurikirana byaba ngombwa bagahabwa amahugurwa y’akazi.”

Kuri mugenzi wabo ukunze gukorera i Remera, Rukundo Théoneste, yavuze ko hari hakwiye gushyiraho amabwiriza ahamye agenga umuntu ugomba gukurikirana bagenzi be batubahiriza amabwiriza.

Ati “Simvuze ngo ntibadufate ariko nibura bamenye ko turi abantu. Gufata umuntu ari kugenda ntaho bitaniye n’ibyo bakoraga mbere batarabaca muri za sitasiyo za lisansi bitewe n’ibyo bahakoreraga byo gufata umumotari ari kunywesha moto yabona bikomeye akiruka bityo lisansi ikaba yameneka. Turasaba ko FERWACOTAMO yagira icyo ibikoraho.”

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Amakoperative y’Abamotari (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko nta musekirite wemerewe guhagarika moto iri mu muhanda kuko batabifitiye uburenganzira bityo ababikora bakwiye gukurikiranwa.

Ati “Nta muntu wemerewe gusimbukira moto, nta n’uwemerewe guhagarika moto. Ntibyemewe iyo moto ifite nimero iyiranga (plaque), polisi ni yo gusa yemerewe guhagarika moto abandi babarebe aho bahagaze, ibyo bababaza babibabaze. Uzafatwa ahagarika moto atari umupolisi birumvikana ko azabisobanura.”

Kuba hari abashobora gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bakaka ruswa abamotari babyishingikirije Ngarambe yavuze ko uzafatirwa mu cyuho azabiryozwa.

Ati “Ruswa uzayirya bazamufunge, ntihazagire uzabikira umuntu ibanga ngo ni uko ari umusekirite cyangwa perezida wa koperative runaka. Bazamushyikirize inzego zimukurikirane. Na n’ubu abayiriye barafatwa.”

Yavuze ko kandi abasekirite batambara impuzankano babahaye akenshi baba bazwi bitewe n’imiterere y’akazi bagiye gukora uwo munsi ariko abasaba kujya babanza kwerekana amakarita abaranga kugira ngo abatandukanye n’abantu basanzwe.

Abamotari barinubira uburyo abasekirite babo babafatamo bushobora guteza impanuka
Abamotari bavuga ko badatinya no kubafata bahetse abagenzi
Abamotari bifuza ko abasekirite babo bajya bambara impuzankano zibatandukanya n'abandi bantu
Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari, Ngarambe Daniel, yavuze ko nta muntu ukwiye kwitambika cyangwa gusimbukira moto iri mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .