Abamamyi bahunze igihugu baherutse gutuma ibiciro by’ibirayi bizamuka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko abamamyi b’ibirayi baherutse guhungira hanze y’igihugu bacuze umugambi wo kugura ibirayi kugira ngo bibure mu gihugu, bituma ibiciro bizamuka mu minsi mike ishize.

Guhera mu mpera z’umwaka ushize inzego zitandukanye zahagurukiye ubucuruzi bw’ibirayi nyuma y’uko bigaragaye ko harimo akajagari.

Mu mwaka wa 2015 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’amakusanyirizo y’ibirayi mu turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu hagamijwe kurwanya akajagari muri ubwo bucuruzi no guteza imbere umuhinzi.

Raporo y’itsinda ryari ryashyizweho ngo rigenzure imikorere y’amakusanyirizo n’ubucuruzi bw’ibirayi , muri Kamena umwaka ushize, yagaragaje ko imicungire y’amakusanyirizo idahwitse.Yagaragaje ko amakusanyirizo yunguraga abayayobora kurusha abaturage bayagemurira ibirayi.

Hafashwe ingamba z’uko amakusanyirizo yegurirwa amakoperative y’ibirayi, abamamyi bari babirimo barihanangirizwa ndetse bamwe babirenzeho barahanwa.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yagiriye kuri Televiziyo Isango kuri iki Cyumweru, yavuze ko ingamba zafashwe zatumye bamwe mu bamamyi bahunga igihugu, bagera hanze na bwo bagashaka guteza ikibazo cy’ibura ry’ibirayi ariko ntuyasobanuye aho bahungiye aho ari ho.

Yagize ati “Hari icyo twabonye muri iyi minsi, buriya abamamyi twarabahabije imbere mu gihugu, bamwe turabafata abandi turabahana, abandi banagiye hanze. Ariko mu minsi ishize byagaragaye ko aho bari hanze babashije kwisuganya bakongera bakagura ibirayi bagasa n’ababijyana hanze kugira ngo batere ikibazo imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu muri ibi byumweru bibiri twari turi gukurikirana [ …] byagaragaraga ko igiciro cy’ibirayi cyongeye kuzamuka bitewe n’abo bamamyi bari hanze y’igihugu.Turabasobanukiwe abo ari bo, ni ikibazo tuzakomeza gukurikirana kugira ngo gikemuke.”

Mu bihano byafatiwe abamamyi b’ibirayi harimo ko ufashwe azajya acibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko mbere yo gufata izo ngamba, abamamyi ari bo bagenaga igihe ibiciro bizamukira n’igihe bimanukira.

Ati “Iki kibazo ntabwo kivutse uyu munsi, hari n’abantu bamenyereye iyo mikorere yo kuryama ku bandi, yo kurya iby’ubusa. Kubibakuraho birasaba gushyiramo imbaraga no kutajenjeka.”

“Buriya abantu bari barishyizemo ko isoko ry’ibirayi ari Kigali ariko icyabiteye ni abamamyi kugira ngo babone uko bagenzura ibiciro. Bashoboraga kurangura ibirayi ku mafaranga 70 ariko i Kigali bakabigurisha ku mafaranga 350. Isoko bari bararihinduye ko ari Kigali gusa, bagashyiraho ibiciro bashatse, bakagurisha ibyo bashatse, bashaka ko ibiciro bizamuka bakarekura amatoni make.”

Kuva mu mpera za 2017 mu turere duhingwamo ibirayi hakozwe igenzura kugenzura ry’uko ibirayi bicuruzwa binyuranyinje n’amategeko, ryasize hafatwa imodoka zibipakiye byerekezwa i Kigali ba nyirazo bagacibwa amande.

Ibindi bibazo byumvikanye mu bahinzi b’ibirayi ni gahunda yo gusarura yagenwaga n’ubuyobozi bw’ibanze bavugaga ko hari ibyatindaga mu butaka bikaboreramo ariko Minagri yavuze ko icyo kidashoboka kuko mu gihe ibirayi ari bizima aho kubora biramera.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka,yavuze ko hari abamamyi bahunze igihugu batumye igiciro cy’ibirayi kizamuka mu minsi yashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza