00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi ba ’brochettes’ z’ihene babangamiwe na ba mucoma bazivanga n’iz’inka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Abakunzi ba brochettes z’ihene mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abashinzwe kuzotsa bazivanga n’iz’inka kugira ngo babashe kunguka.

Bamwe mu bakunzi ba brochettes cyane cyane iz’ihene baganiriye na IGIHE, bavuga ko babangamiwe n’uko abazicuruza basigaye bazivanga.

Bemeza ko hagakwiye kugira igikorwa kugira ngo iyi ngeso y’abacuruza inyama zokeje bazivanze icike kuko hari n’abo biviramo ingaruka z’ubuzima.

Ikirezi Emmanuel yagize ati “Njye byambayeho ku Gisozi. Bampaye brochettes ebyiri nzi ko ari iz’ihene nkizirya ndabyumva mbabajije barabihakana nyuma ni bwo nageze mu rugo ndafuruta kuko n’ubundi ari byo byazinkuyeho.”

Habiyambere Wilson wo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko iyo agiye kurya brochettes atirirwa abaza kuko abizi ko izo ashaka atari zo bamuha.

Ati “Ubu koko i Nyamirambo wajya mu kabari ukavuga ngo munzanire brochettes y’ihene ugatuza na we ukicara ukarya uvuga ngo uriye ihene kandi uzi ko inyama y’ihene ihenda? Uraza ukirira kuko uba uzi neza ko bazivanga, icyo upfa ni uko ziba zitari bukwice."

Kabanda Olivier wo mu Murenge wa Nyamirambo wotsa inyama mu Miduha, yavuze ko hari ubwo bavanga brochettes bakazigurisha nk’iz’ihene kugira ngo bunguke.

Ati “Nonese utazivanze uragira ngo wakunguka ko ihene ihenda? Ufata intongo imwe y’ihene ukavanga n’inka gutyo kugira ngo ugire icyo ukuramo.”

Kugeza ubu ikilo cy’inyama z’inka kiri kugura 2500 Frw mu gihe ikilo cy’inyama z’ihene ari 3500 Frw.

Abakunzi ba brochettes z'ihene babangamiwe n'abazivanga n'iz'inka bakazihenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .