Abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kenya bibukijwe umukoro bafite nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kamena 2018 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kenya bibukijwe ko bagomba gutanga umusanzu mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside, urubyiruko rukazirikana ko uko rwagize uruhare mu kuyihagarika no kubohora igihugu urugendo rutigeze rurangira.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi kaminuza n’amashuri aturanye nayo bahuriye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekezaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno, yavuze ko nubwo hashize imyaka 24 Jenoside ibaye, kwibuka ari igikorwa cy’ingirakamaro haba ku baturage n’igihugu muri rusange.

Yakomeje agira ati “Igihe cyose twibuka tuba dusubira kuri ya mateka yacu, tukiga uburyo tugomba kubana nayo. Ni nacyo gihe cyo kuzirikana ku bihe bikomeye twanyuzemo, amateka atari akwiye kubaho. Tukanibutswa icyo tugomba gukora kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Yavuze ko Abanyarwanda bakeneye kunga ubumwe bakongera kwiyubakira igihugu, ndetse ko mu kwibuka abishwe muri Jenoside ari n’umwanya wo gushima umutima abanyarwanda bagaragaje bakongera kunga ubumwe, bakaba bashyize imbere kwiyubakira igihugu.

Yashimangiye ko nka kaminuza, Mount Kenya igomba kugira uruhare mu kubaka igihugu no komora ibikomere, igatanga ubumenyi buzafasha abanyarwanda kwiyubaka no kwishakira ibisubizo.

Nzamukosha Philomène Jenoside yabaye atuye mu gace ka Kicukiro aho iyi kaminuza yubatse, yavuze uburyo interahamwe zishe abatutsi, abarokotse bagahungira muri ETO Kicukiro bizeye kurindwa n’ingabo zari zaroherejwe kubungabunga amahoro mu Rwanda, ariko zirarenga zirabatererana.

Yashimye uburyo inkotanyi zabatabaye abari bakomeretse bakavurwa, ubu bakaba bamaze kwiyubaka.

Yakomeje agira ati “Ndashima Inkotanyi cyane zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ubu buzima dufite, uku turiho nibo tubikesha. Iyo ngeze aho ngaho ndavuga nti mwarakoze.”

Urubyiruko rufite inshingano zikomeye

Major Augustin Niyomugabo yabwiye abitabiriye uyu muhango ko mu rugamba rwo kubohora igihugu rwanahagaritse Jenoside, igice kinini cyari urubyiruko rufite mu myaka 30. Yavuze ko Jenoside yahagaritswe n’abana b’u Rwanda atari uko abayikoraga bagize imbabazi.

Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside no kumenesha abari bafite umugambi wo kuyikomeza, ubu imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside nk’urugamba rukomeye rusigaye.

Yakomeje agira ati “Nk’urubyiruko rero, mwebwe abanyabwenge, imbaraga mwakoresheje mu kubohora igihugu, mu kukirinda no kucyubaka, nizo musabwa gukoresha mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside. Abahakana bandika namwe mukandika, abahakana bavuga namwe mukavuga, igikorwa bakoze namwe mukagikora mu buryo burenze ubwabo.”

Yavuze ko urubyiruko rutashoje urugendo kuko inzira yo kwibohora ikiri ndende cyane ko u Rwanda rukiri igihugu gikennye, ko nubwo aho rwavuye hakomeye ariko n’ibiri imbere bitoroshye.

Yakomeje agira ati “Birashaka urubyiruko rero rwiteguye, urubyiruko rufite umutima ukunda igihugu, urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge, urubyiruko ruzira uburaya n’izindi ngeso mbi.”

Depite Uwanyiligira Gloriose yavuze ko uburyo Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’Abanyarwanda bahoze babanye neza, ari ibyago bikomeye igihugu cyagize.

Yagize ati “Nk’abanyeshuri mukwiye kubona ko kurwanya amacakubiri, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ari nayo yoretse igihugu, ari ingenzi kandi ari umukoro wanyu.”

Yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside, avuga ko u Rwanda rumaze kugera mu mwanya mwiza mu ruhando mpuzamahanga, ariko uyu munsi baba abarokotse n’abatarahigwaga bagomba gufatanya mu gusigasira intambwe zimaze guterwa.

Umuyobozi wari uhagarariye Ibuka, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bwiyunge, hakiri ikibazo cy’abantu bazize jenoside ariko kugeza ubu bitazwi aho bashyizwe, asaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Abakozi b'iyi kaminuza bababajwe n'amateka y'ivangura ryaranze iki gihugu
Abanyeshuri basangiye urumuri rutazima
Abanyeshuri n'abakozi ba Mount Kenya bahuriye mu muhango wo Kwibuka
Abayobozi bacanye urumuri rw'icyizere
Dr Claude Rusibana wayoboye gahunda
Major Augustin Niyomugabo yabwiye abitabiriye uyu muhango ko bafite akazi gakomeye kabategereje
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mount Kenya, Nyirigira John
Umuhanzi Auddy Kelly wiga muri Master's muri iyi kaminuza yaririmbye indirimbo ivuga ko Jenoside idakwiye kuzongera kuba ukundi
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mount Kenya, Nyirigira John
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza