Abakozi ba RRA batanze miliyoni hafi 125 Frw zizavuza abasaga 1300 barwaye Hépatite C

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bashyikirije Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), inkunga ya miliyoni 124.8 Frw zizavuza abasaga 1300 barwaye Hépatite C.

Iyi nkunga yatanzwe mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RRA ku Kimihurura, kuri uyu wa Mbere.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse kuri gahunda yo kurandura Hépatite C iheruka gutangizwa na Madamu Jannette Kagame na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, yiswe “#RwandaCares”.

Abakozi ba RRA basanze ari ikintu bagomba gushyigikira, maze buri mukozi yemera kuvuza nibura umuntu umwe urwaye Hépatite C.

Ruganintwali yakomeje ati "Ubukungu bwa mbere bw’u Rwanda ni abaturage barwo, natwe nk’abasoresha, abantu dukesha inkomoko y’umusoro ni Abanyarwanda. [...] Ubuzima bw’Abanyarwanda nibwo dushyira imbere. Kuba dufite Abanyarwanda bazima ni bwo bukungu bwa mbere, iyo ari bazima barakora, ndetse igihugu kigatera imbere bakaba batunga imiryango yabo, tukumva rero ari inshingano ya buri muntu kuba yakora igishoboka cyose ngo arengere ubuzima.”

Yakomeje ahamagarira n’abandi babakozi, abacuruzi n’abandi, ko ibyo Leta yakoze ari byinshi ariko hakorwa ibirenzeho inzego zose zifatanyije. Yavuze ko bikwiye ko buri wese yitabira iki gikorwa kandi akagikora yumva ko agiye gutanga ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko inkunga yatanzwe na RRA ari inkuru nziza ku barwayi 1,300 izageraho.

Ati "Kuba RRA aribo baduhamagaye bakatubwira ko bafite uruhare bagomba gukora ngo bavuze abarwayi, kuba abantu bashaka ko imisoro ijya mu isanduku y’igihugu aribo bafashe iyambere mu kwita ku barwayi no kubavuza, ni ubutumwa bukomeye ko umuntu atagomba kurwara ngo arembe umuturanyi we arebera, kandi afite ubushobozi."

Dr. Nsanzimana avuga ko indwara ya Hépatite C ivurwa igakira, aho abasaga 17,000 bayikize abandi bakaba bagikeneye guharwa ubuvuzi.

Avuga ko abantu miliyoni enye barengeje imyaka 15 bagomba gupimwa Hépatite C. Mu bapimwa, 4% basanganwa iyo ndwara. U Rwanda rufite intego yo kurandura Hépatite C muri 2024, rukurikije gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Abantu bakuru barengeje imyaka 60, muri bo 25% basanganwa Hépatite C, benshi bagatwarwa nayo binyuze mu buryo bwa kanseri y’umwijima iyo itavuwe neza. Intego ya Minisiteri y’ubuzima ni ugupima abasaga miliyoni enye barengeje imyaka 15, abaganga bakaba bakora icyo gikorwa mu gihugu hose, bagenda intara ku yindi.

Hépatite C yavumbuwe muri 1999, Dr. Nsanzimana akavuga ko kuba igaragara mu bantu bakuru bishobora kuba biterwa n’ubuvuzi bwa kera butari buteye imbere, aho yandurira mu guhura kw’amaraso y’uyifite n’utayifite.

RBC ivuga ko abantu 110,000 aribo bakeneye kuvurwa no guhabwa imiti, kandi ko uko batinda guhabwa ubuvuzi ariko indwara irushaho gukomera ikaba yagera kuri kanseri ndetse amaherezo ikaba yatera n’urupfu.

Komiseri Ruganintwali yavuze ko gufasha abarwayi ba Hépatite C bikwiye kugirwamo uruhare n'izindi nzego zose
Buri mukozi wa RRA yiyemeje nibura kuvuza umuntu umwe
Ruganintwali ashyikiriza Dr Nsanzimana sheki ya miliyoni 124.8 Frw
Dr Nsanzimana Sabin yashimye umutima wagaragajwe n'abakozi ba RRA, avuga ko ari ubutumwa no ku bandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza