Abakozi ba RISA bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2018 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, cyibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ahiciwe abatutsi barenga ibihumbi bitanu, biganjemo abana.

Abashyinguye ku rwibutso rwa Ntarama, ni abatutsi baturutse mu bice bitandukanye byegereye Umurenge wa Ntarama, harimo abari baturutse mu Murenge wa Rulindo na Musenyi yo muri Bugesera.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi wa RISA, Innocent Bagamba Muhizi, yagarutse ku butwari bwaranze abishwe muri Jenoside, kuko bicwaga babanje kwirwanaho ndetse ashimira ingabo zari iza Rwanda Patriotic Army zabohoye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ubutwari bwaranze ingabo zabohoye u Rwanda, kandi zikabikora ari urubyiruko, bukwiye kutubera urugero natwe tugakora duharanira kugeza u Rwanda aheza, tururinda kuzasubira mu mwijima rwanyuzemo.”

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’Urwibutso rwa Ntarama, abakozi ba RISA bageneye uru rwibutso impano ya mudasobwa, n’ibikoresho bya murandasi (internet) byo kwifashishwa mu gutanga raporo no kugenzura ibikorwa bitandukanye byarwo.

Abakozi ba RISA bahavanye umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Mbere ya Jenoside, Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari Kiliziya Gatolika, bikaba ari nayo mpamvu abahahungiye bari bahizeye ubuhungiro, dore ko batekerezaga ko nta bwicanyi buzabera mu nzu y’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza