Abakozi ba Oxfam bibutse Jenoside, banafasha abarokotse batishoboye (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kamena 2018 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta urwanya Ubukene (Oxfam) bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, banafasha abarokotse batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Kamena 2018, nibwo abakozi ba Oxfam basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge.

Kuri uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 47 409 rw’abazize Jenoside, basobanuriwe amateka yaranze Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama by’umwihariko muri Komini zari zegereye Umujyi wa Kigali.

Nyuma yo kunamira no gutera inkunga uru rwibutso, abakozi ba Oxfam bakomereje mu Murenge wa Mugina na Musambira gusura no gutera inkunga bamwe mu bacitse ku icumu batishoboye.

Umukozi wa Oxfam mu Rwanda, Mulisa James, yavuze ko baje kwibuka no gufasha abacitse ku icumu babitewe n’umutima mwiza ndetse no kuzirikana ingaruka Jenoside yagize ku muryango Nyarwanda by’umwihariko abayirokotse.

Yagize ati “Twaje nk’abandi Banyarwanda kugira ngo twifatanye twibuka abazize Jenoside no kuramira abarokotse kandi tubahumuriza. Nubwo ari umuryango mpuzamahanga ariko dufitemo Abanyarwanda, ibyagwiriye u Rwanda natwe byatugezeho.”

Yakomeje agira ati “Nkuko tuvuga ngo twibuke ariko twigira, niyo mpamvu tutaje imbokoboko tugafasha aba bantu. Ni akantu gato kuko ibibazo biracyari byinshi ariko twaravuze duti ‘reka dushyireho akacu nubwo kaba gato.’”

Mukanzigiye Emeritha, ni umukecuru wo mu Murenge wa Mugina wahawe ubufasha na Oxfam. Yiciwe abana n’umugabo muri Jenoside ndetse na we agirirwa nabi ku buryo avuga bimugoye.

Uhagarariye AVEGA Agahozo mu Murenge wa Mugina, Uzamushaka Alphonsine, yavuze ko bishimishije kuba Oxfam yagize umutima wo kuza gufasha uwo mukecuru.

Yagize ati “Dusanzwe dufite incike enye, iyo tubonye abantu baza kudufasha kuzitaho birushaho kudushimisha kuko ni abantu bakeneye ubufasha. Bari bafite abana, bafite abagabo ariko uyu munsi ntibakibafite, bakeneye imbaraga z’Abanyarwanda bafite umutima w’impuhwe.”

Bumwe mu bufasha Oxfam yatanze harimo ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo, gusana inzu byoroheje n’ibindi byose bifite agaciro ka miliyoni ebyiri.

Abakozi ba Oxfam basura Urwibutso rwa Kamonyi
Oxfam yavuze ko yifuje kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umukozi wa Oxfam mu Rwanda, Mulisa James
Umuyobozi wa Ibuka muri Kamonyi asobanura amateka ya Jenoside muri ako Karere
Bamwe mu bakozi ba Oxfam mu Rwanda
Bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside
Abakozi ba Oxfam basobanurirwa amateka ya Jenoside ku Rwibutso rwa Kamonyi
Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda, Patrick Wajero
Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda, Patrick Wajero, yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Oxfam yateye inkunga Urwibutso rwa Kamonyi
Batanze ubufasha burimo ibiribwa n'ibindi
Inzu ye yari itangiye gusaza yarasanwe
Mulisa James asobanura icyatumye baza gufasha Mukanzigiye Emeritha
Mukanzigiye amaze guhabwa ubufasha na Oxfam
Umukecuru Mukanzigiye yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe
Abakozi ba Oxfam mu rugo rwa Mukanzigiye Emeritha baremeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza