Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banoroza abayirokotse ku Kamonyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2019 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Gisirikare (MMI) bibutse ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge, ho mu karere ka Kamonyi.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ubimburirwa n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu Gacurabwenge, ahazwi nko ku Masuka, rusoreza ku Rwibutso rwa Kibuza.

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Gisirikare (MMI) basuye Urwibutso bazengurutswa ibice bitandukanye birugize, banunamira imibiri isaga ibihumbi mirongo ine na birindwi iharuhukiye, bashyira indabo ku mva.

Muri uyu muhango ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa MMI, Lt Col Dr King R Kayondo, uhagarariye Ibuka mu karere ka Kamonyi, ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Madamu Kayitesi Alice, bwagarutse ku gushima umuhate n’umutima utabara waranze Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu; ndetse n’umusanzu zikomeje kugaragaza mu gusigasira iterambere ryacyo.

Abakozi n’abayobozi ba MMI banoroje inka enye abaturage barimo Rotineza Paul, Karangwa Déogratias, Uwizeyimana Thérèse, na Mukarukaka Christine barokotse Jenoside, bose batuye mu karere ka Kamonyi.

Iki ni igikorwa ngarukamwaka kiri mu murongo mugari w’Ingabo z’u Rwanda wo gushyikira ibikorwa bya guverinoma, by’umwihariko binyuze mu bufatanye na MMI.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka
Umuyobozi wa MMI, Lt Col Dr King R Kayondo ashyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi wa MMI, Lt Col Dr King R Kayondo yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside
Abaturage bane barokotse Jenoside borojwe inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza