00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Kamena 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyiguye ndetse bashyira indabo ku mva.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021 wabimburiwe no kwerekwa amashusho y’abatangabuhamya bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso, bavuze ko ku rwibutso ari ho baruhukira intimba baterwa no kuba batakibona imiryango yabo.

Aba bakozi basobanuriwe mu nshamake amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa mu Banyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko gusura Urwibutso byakozwe nk’uburyo bwo kwereka abakozi n’abakiliya b’iyo Banki ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko babari hafi.

Ati “Nk’umuryango wa Equity Bank Rwanda, dufite abakozi, abakiliya n’abandi duhura nabo muri rusange barokotse Jenoside. Gusura urwibutso ni ikimenyetso cyo kugira ngo dukomeze kubereka ko hari umuryango Nyarwanda ubashyigikiye.”

Equity Bank Rwanda yatanze miliyoni 3 Frw ku Rwibutso rwa Kigali, Namara akaba yasobanuye ko yatanzwe nk’umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byarwo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 250.000.

Abakozi ba Equity Bank Rwanda bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi
Abakozi basobanuriwe byinshi ku ihagarikwa rya Jenoside
Abakozi batemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso
Aha ni mu cyumba cy'Urwibutso cyagenewe abana
Abakozi ba Equity Bank Rwanda bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Bakigera ku Rwibutso babwiwe muri make uko ibikorwa bikurikirana muri uwo muhango wo kurusura
Hannington Namara yanditse ko amateka ya Jenoside agaragaza ubuyobozi bubi
Hashyizwe indabo ku mva
Ubwo hafatwaga umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Hannington Namara yandika mu gitabo cy'abashyitsi

Amafoto: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .