Abakozi ba BPR basabwe guhuza akazi kabo n’indangagaciro nyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2016 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kubafasha kurushaho gukora neza akazi kabo ka buri munsi, abakozi ba Banki y’abaturage mu Rwanda, BPR basobanuriwe indangagaciro z’umuco nyarwanda zikwiye kubaranga umunsi ku munsi.

Mu kiganiro yagiranye nabo ku itariki ya 19 Kanama 2016, Umunyamabanga mukuru w’Itorero ry’igihugu, Ntidendereza William, yababwiye ko indangagaciro z’umuco nyarwanda zihura n’ikintu cyose umunyarwanda akora.

Ati”Indangagaciro ni ikintu kigufasha gukora icyo ukora cyose, ukagikora neza, ukagikorana umurava, ukagikora ugikunze kandi ukurikiza umuco wa Kinyarwanda, utarimo ubuhemu, urimo kwanga umugayo, urimo kwihesha agaciro. Byose rero iyo ubikoze utyo biguha gutanga serivisi nziza.”

Yakomeje ababwira ko nk’abakozi ba BPR bakwiye kubanza kwiyumvamo ubunyarwanda kuko bizabafasha kwakira neza ababagana nta gasuzuguro ahubwo bafite urugwiro.

Yanabasabye kugenda bagatekereza k’umukozi, umuyobozi na serivisi bifuza ko biba muri BPR bagendeye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda igihugu, kwanga umugayo, gukunda umurimo, ubutwari n’ubwitange.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique yavuze ko nka banki nyarwanda n’ubwo irimo abashoramari b’abanyamahanga ifite inshingano zo kwigisha abanyarwanda indangagaciro.

Ati” Iyo urebye umukozi ufite indangagaciro bigira icyo bimufasha mu gutanga umusaruro mwiza. Urugero ni nk’izi ndangagaciro zo kwihesha agaciro, gukunda akazi, ubwitange no kuba inyangamugayo. “

Yakomeje avuga ko nka banki baramutse babonye abakozi bafite indangagaciro nka ziriya byabafasha kuko akazi bakora katoroshye bagomba kuba ari bantu bizewe n’abakiliya babagana ndetse n’umukoresha ari na yo mpamvu batekereje kuri iki gikorwa.

Ku kijyanye n’umukoro bahawe wo gutekereza k’umukozi, umuyobozi BPR ikeneye ndetse na serivisi bakwiye gutanga, Ramba yavuze ko abakozi bose bazabitangaho ibitekerezo ari nabyo bizakurwamo indangagaciro zikwiye kuranga iyi banki.

Abakozi basaga 450 bahagarariye abandi mu mashami 193 ya BPR nibo bitabiriye iki kiganiro aho basabye ko inyigisho nk’izi zagezwa no ku bakozi bose ndetse byaba na ngombwa bagategurirwa itorero.

Ubuyobozi bwa BPR bwabemereye ko ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’itorero bagiye kureba uburyo abakozi bose bajya batozwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo BPR yahurijwe hamwe na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD nyuma y’uko imigabane minini y’aya mabanki yombi iguzwe na Atlas Mara,sositeye ifite amabanki arindwi muri Afurika.

Ibi byatumye imari shingiro ya BPR yiyongera iva kuri miliyari 15 igera kuri miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse haba n’impinduka zigaragara mu mikorere aho bashyize imbere ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kunoza serivisi no kuzegereza abaturage.

Umunyamabanga mukuru w’Itorero ry’igihugu, Ntidendereza William, yavuze ko indangagaciro z’umuco nyarwanda zihura n’ikintu cyose umunyarwanda akora.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique yavuze ko ifite inshingano zo kwigisha abanyarwanda indangagaciro
Bamwe mu bakozi ba BPR bateze amatwi ikiganiro ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza