Abakozi ba Airtel Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Mata 2018 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakora muri Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bunamira inzirakarengane ziciwe mu Bugesera.

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’iki kigo cy’itumanaho giherutse kugura Tigo Rwanda barangajwe imbere n’abayobozi bakuru babo, bagiye gusura urwibutso, basobanurirwa amateka y’uburyo mu Bugesera habanje kugeragerezwa umugambi wa Jenoside.

Nyuma bashyize indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rubwitso rurimo na bimwe mu bimenyetso bigaragaza ubugome ndengakamere bwaranze abicaga Abatutsi mu Bugesera.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko kimwe mu byo bahigiye ni uburyo abantu bashobora gukora ibikorwa bibi bigira ingaruka mbi kandi zikomeye zashegesha umuryango, bigatanga isomo gukumira ko byakongera ukundi.

Yagize ati "Nizera ko uku kwibuka ari ingirakamaro cyane kugira ngo bitwibutse ko ibintu nka biriya bitazongera kuba na rimwe ukundi. Bikwiye kuduhuriza hamwe nk’abantu ngo dutekereze ku mahoro n’ubumwe bigomba gushinga imizi muri twese mu gihe kizaza. Kubivugaho, kureba twibuka uko ibihe biza ni ingenzi kuko bitwigisha ko ubugome nka buriya budafite umwanya mu muryango."

Airtel Rwanda yanatanze 2,000,000 Frw yo gufasha Urwibutso rwa Nyamata.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruri ahahoze Kiliziya yitwa Umwamikazi w’Intumwa, hashyinguwe imibiri isaga 45,000 y’abiciwe mu duce dutandukanye muri Bugesera n’abagera ku 1080 biciwe muri iyi Paruwasi.

Abakozi ba Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside Nyamata
Beretswe ahashyinguye Umumisiyoneri w'Umutaliyani Antonia Locatelli wishwe azira gutabariza abicirwaga mu Bugesera
Basobanuriwe amateka y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Philip Amoateng
Bunamiye inzirakarengane zishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Airtel Rwanda yatanze 2,000,000 Frw yo gufasha Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza