Abakozi b’umupaka wa Rusumo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abakozi imirimo itandukanye ku mupaka wa Rusumo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 31 Gicurasi 2018.

Abo bakozi barenga 150 bakora ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa amateka agaragara mu bice byose birugize.

Aba bakozi barimo Abanyarwanda n’Abanya –Tanzania bavuze ko batahanye umukoro wo gukumira ko ibyabaye byazongera kuba ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.

Umuyobozi w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Rusumo, Nsengimana Janvier, yavuze ko bagiye kurushaho gusobanura amateka ya jenoside, by’umwihariko ku banyamahanga bahura bakabasobanuza.

Yagize ati “Hari abakorera hariya ku mupaka jenoside yabaye bataravuka hari n’abandi bari baravutse ariko mu by’ukuri batazi amateka nyakuri y’ibyabaye. Nk’abantu bari ku marembo y’igihugu duhura n’abanyamahanga benshi hari n’abaza bakatubaza ku byabaye. Ubu rero tugiye kurushaho kubabwira amateka nyakuri kuko hari amakuru yihariye dukuye hano.”

Yakomeje ati “Abaturanyi bacu bo muri Tanzania nabo bitabiraga ibiganiro byo kwibuka, nabo bafashe icyemezo cyo kuza kugira ngo birebere ukuri ku byabaye.”

Umukozi w’Ikigo kigenzura ibicuruzwa byinjira mu gihugu, Nsekonziza Alodie, yavuze ko kuba basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bizabafasha kwiyubaka.

Yagize ati “Hari abakorera hariya ku mupaka jenoside yabaye bataravuka hari n’abandi bari baravutse ariko mu by’ukuri batazi amateka nyakuri y’ibyabaye. Nk’abantu bafashe icyemezo cyo kuza kugira ngo birebere ukuri ku byabaye.”

Umukozi w’Ikigo kigenzura ibicuruzwa byinjira mu gihugu, Nsekonziza Alodie, yavuze ko kuba basuye Urwibutso rwa Kigali bizabafasha kwiyubaka.

Umuyobozi w’Umupaka wa Rusomo ku ruhande rwa Tanzania, Inspector Tom Bonya, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye kuzagira ahandi biba.

Ati “Jenoside ntizongere kuba ukundi mu Rwanda ndetse no muri Afurika buri wese aharanire amahoro, atari mu Rwanda gusa no muri Afurika muri rusange.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aba bakozi bakomereje uruzinduko rwabo ku Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Ienoside ku Kimihurura.

Abakozi b’umupaka wa Rusumo bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakozi basuye urwibutso barimo Abanyarwanda n'Abanya -Tanzania
Abakozi b’umupaka wa Rusumo barenga 150 nibo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza