Abakozi b’Intara y’Amajyepfo baketsweho gukwirakwiza ‘tract’ zangisha abaturage leta barekuwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Urwego Rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwarekuye abakozi babiri b’Intara y’Amajyepfo bashinjwaga kugira uruhare mu nyandiko zitagira umukono zizwi nka ‘tract’ zatoraguwe mu biro by’umukozi wayo ushinzwe Igenamigambi n’Imari.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo mu biro by’umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari hatoraguwe ‘tract’ zanditseho amagambo agamije kwangisha abaturage Leta. Uwo mukozi n’abandi bakorera muri ibyo biro (bose hamwe batanu) bahise batabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Gicurasi, nibwo hamenyekanye amakuru ko abo bakozi babiri bari basigaye muri kasho aribo Umuyobozi w’Igenamigambi n’Imari mu Ntara y’Amajyepfo, Faustin Mutambuka n’Umukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego, Mutuyimana Olivier, nabo barekuwe.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yabwiye IGIHE ko aya makuru yayumvise ayabwiye n’umukozi w’intara, bityo bashobora kuba barekuwe.

Yagize ati “Mbyumvise mu kanya ntabwo ndabimenya neza, ariko bigomba kuba ari byo kuko nanjye mbibwiwe n’umukozi w’intara mugenzi wabo, ambwira ngo babarekuye.”

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, ntibyadukundira ko tumenye iby’iryo fungurwa ry’abo bakozi.

Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Mbabazi yavuze ko izo nyandiko baregwa gukwirakwiza zari zanditseho amagambo agamije kwangisha abaturage Leta.

Yagize ati “Ni tract ikwirakwiza ibihuha biturutse ku mwanzi w’igihugu, bagamije kwangisha abaturage Leta. Zabonetse mu biro by’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, aho akorera n’abandi ku wa Gatanu. Uko bakorera muri ibyo biro bose bari bafashwe ari batanu ariko uyu munsi, harakurikiranwa babiri muri bo.”

Aba bakozi babiri nabo bakaba babaye barekuwe mu gihe hagishakishwa uwaba yaragize uruhare mu gukwirakwiza izo nyandiko.

Indi nkuru wasoma: Abakozi babiri b’Intara y’Amajyepfo bafungiye gukwirakwiza ‘Tract’ zangisha abaturage Leta


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza