Ni ibikorwa byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, aho aba bakozi batanze inkunga yo kubungabunga urwo rwibutso ndetse biyemeza kudaha urwaho uwo ari we wese wahirahira gusubiza u Rwanda aho rwavuye.

Byabanjirijwe no gusobanurirwa amateka yihariye ya Jenoside yakorewe i Murambi aho Abatutsi bakusanyirijwe babanje gufungirwa amazi nyuma bakaza kubarasa, abarenga ibihumbi 50 bakicwa hakarokoka 30 barengaho gato.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic, yavuze ko nubwo kwibuka bihoraho bahisemo uyu munsi kugira ngo bongere bafate umwanya wo guha icyubahiro Abazize Jenoside no gukomeza kwereka amateka abavutse nyuma yayo.

Yagaragaje ko ibyo basobanuriwe byerekana ko buri kimwe cyose cyateguwe n’abantu cyaba ikibi cyangwa icyiza gishoboka, atanga urugero rw’uko higishijwe urwango bakerekwa ko Abatutsi nta kamaro bafite bakicwa bigashoboka n’uko Jenoside yahagaritswe abantu bakigishwa kunga ubumwe na byo bigashoboka.

Ati “Uko uyu munsi igihugu kigeze aho umuntu agenda ntacyo yikanga, ntibyaje nk’igitangaza ahubwo hari abagize uruhare rwo kuba ubu turi mu gihugu gitekanye. Ibi biduha isomo ko tugomba guharanira ko ibyabaye bitazasubira haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.”

Yerekanye ko Jenoside yabaye mu maso ya benshi ndetse abari bafite ubushobozi bwo kuyihagarika bakigendera, ibitanga ubutumwa ko Abanyarwanda bagomba kwimenya bakagira uruhare mu kubungabunga amahoro kuko “nitutabikora nta wundi uzabikora cyane ko nta watugirira impuhwe kurusha uko twazigirira.”

Ngirabacu yerekanye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhuza abantu, akavuga ko iyo abayobozi batabigiramo uruhare igikugu kiba kikiri mu ntambara zo kwihorera cyangwa se ubundi bwicanyi.

Ati “Iyo uza ugasanga abantu bawe barabishe kandi ufite imbunda hari ubwo washoboraga kwihorera ariko ntibyabayeho. Bamwe mu bari mu Nterahamwe na FDLR, n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ubu baciriwe imanza. Bamwe bari mu buyobozi bw’igihugu.”

“Bicarana hamwe [n’abo biciye] bose bagatumwa mu butumwa hamwe nta kibazo. Ibyo bigaragaza ko ikibi gishoboka n’icyiza gishoboka. Bigaragaza kandi ko kubaka igihugu tukagiteza imbere biri mu biganza byacu kuko ari natwe tuzagena uko ejo hazaza heza hacyo.”

Uretse gusobanurirwa amateka, abakozi ba KFH beretswe ko kuri ubu hari gukorwa ubushakashatsi ku bufatanye na kaminuza yo mu Budage, bw’uko imibiri y’Abazize Jenoside yabungwabungwa mu buryo bugezweho ikazamara igihe kirekire hagamijwe gukomeza kwita ku bimenyetso bya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwubatse ahari kubakwa ishuri ry’imyuga mu 1994.

Ni ku musozi wa Murambi ndetse Ingabo z’Abafaransa zahageze mu cyiswe Opération Turquoise bubaka ikibuga cy’umukino w’intoki bakajya bakinira hejuru y’ibyobo bari baratabyemo Abatutsi bishwe, ibigaragaza agashinyaguro no kudaha agaciro abayizize.

Ni rumwe mu ziri ku rwego rw’igihugu ndetse ruri mu nzibutso enye u Rwanda rumaze igihe rusaba ko zakwinjizwa mu Murage w’Isi zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero n’urwa Nyamata.

Abakozi b'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bibutse Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi
Abakozi b'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bibutse Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi
Abakozi n'Abayobozi ba KFH bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi
Abakozi n'Abayobozi ba KFH bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi
Abakozi b’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Abakozi b’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Babanje gusobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994
Babanje gusobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994
Basobanuriwe uburyo abazungu babanje gucamo ibice Abanyarwanda bashingira ku bimenyetso bihimbiye
Basobanuriwe uburyo abazungu babanje gucamo ibice Abanyarwanda bashingira ku bimenyetso bihimbiye
Buri wese kwihangana byabaye ingorabahizi bijyanye n'uburemere bw'ibyo babonye
Buri wese kwihangana byabaye ingorabahizi bijyanye n'uburemere bw'ibyo babonye
Byari bigoye kuri bamwe kwakira ibyo bari bamaze kubona bijyanye n'urupfu ndengakamere Abatutsi bishwe
Byari bigoye kuri bamwe kwakira ibyo bari bamaze kubona bijyanye n'urupfu ndengakamere Abatutsi bishwe
Iburyo bw'ifoto ni ho hari ibyobo byari byarashyizwemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ibumoso ni ho hari ikibuga Abafaransa bakiniragaho
Iburyo bw'ifoto ni ho hari ibyobo byari byarashyizwemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ibumoso ni ho hari ikibuga Abafaransa bakiniragaho
Iyo nzu irimo imibiri ibungwabunzwe mu buryo bwo kurinda ibimenyetso bya Jenoside ko byasibangana
Iyo nzu irimo imibiri ibungwabunzwe mu buryo bwo kurinda ibimenyetso bya Jenoside ko byasibangana
Iyo nzu ni yo iri gukorerwamo ubushakashatsi bw'ubwo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabikwa mu gihe kirekire
Iyo nzu ni yo iri gukorerwamo ubushakashatsi bw'ubwo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabikwa mu gihe kirekire
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye i Murambi hari kubakwa ishuri ry'imyuga, ubu hose hagizwe urwibutso
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye i Murambi hari kubakwa ishuri ry'imyuga, ubu hose hagizwe urwibutso
Izo nkuta zanditsweho amazina y'Abatutsi 2400 bahagarariye abandi biciwe i Murambi
Izo nkuta zanditsweho amazina y'Abatutsi 2400 bahagarariye abandi biciwe i Murambi
Kimwe mu byobo byajugunywagamo Abatutsi muri Jenoside cyarabungwabunzwe nka kimwe mu bimenyetso
Kimwe mu byobo byajugunywagamo Abatutsi muri Jenoside cyarabungwabunzwe nka kimwe mu bimenyetso
Ubwo abakozi n'abayobozi ba KFH bari bakurikiye ibisobanuro bahabwaga ku mateka ya Jenoside yaranze Murambi
Ubwo abakozi n'abayobozi ba KFH bari bakurikiye ibisobanuro bahabwaga ku mateka ya Jenoside yaranze Murambi
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH yasabye abakozi b'ibi bitaro gufatanya n'Abanyarwanda muri rusange guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH yasabye abakozi b'ibi bitaro gufatanya n'Abanyarwanda muri rusange guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi

Amafoto: Shumbusho Djasiri