Abakozi 32 ba RIB bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho ruswa

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 25 Mata 2021 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko abakozi barwo bagera kuri 32, bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho icyaha cya ruswa guhera mu 2017 ubwo uru rwego rwatangiraga.

Ibi uru rwego rwabitangaje ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n’akarengane birwanywa.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa.

Ati “Umukozi wacu tumenye ko yaketsweho ruswa, icya mbere ahita ahagarara mu kazi by’agateganyo tukamukorera iperereza, tukamukorera dosiye y’ibihano by’urwego rwo mu kazi, byamufata agahita yirukanwa.”

Kalihangabo yavuze ko hari abamaze gusezererwa bageze kuri 32 kuva RIB yatangira, ko n’iyo bamaze kwirukanwa bakomereza mu nkiko.

Ati “Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo aricyo cyose cy’imyitwarire iganisha kuri ruswa kuri RIB ni ikosa rituma udashobora kuguma mu kazi.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu 2019 bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

RIB yagaragaje ko mu byo itihanganira na busa harimo ruswa kuko uwo igaragayeho ahita yirukanwa (Photo: Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .