Abakozi 22 barirukanwe, abarenga 360 baracyakurikiranwaho amakosa muri Girinka

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abashinzwe ubworozi bagera kuri 22 birukanwe burundu mu kazi ndetse barafungwa, mu gihe abandi 364 bagikurikiranwa n’ubutabera ku kunyereza amatungo y’abatishoboye muri gahunda ya Girinka.

Isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego mu 2016, ryagaragaje ko hari inka zagenewe abatishoboye zarigitiye mu bayobozi bamwe b’inzego z’ibanze, abaveterineri n’abandi bishoboye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kinavuga ko hari abantu bagiye batanga ruswa kugirango bashyirwe ku rutonde rw’abazahabwa inka, bayita umuti w’ikaramu, kugombora, ikiziriko cyangwa amata y’impundu.

Hari n’inka zagiye zigurishwa rimwe na rimwe abazihawe bataritura kandi n’abashinzwe kuzikurikirana bakabigiramo uruhare.

Mu 2016 leta yari ifite umukoro wo kugaruza inka 2074 zahawe abo zitagenewe.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabwiye IGIHE ko hari abaturage bamaze gushumbushwa, abayobozi mu nzego z’ibanze batambamiye iyi gahunda bamwe bafunzwe bakanirukanwa mu kazi, mu gihe abandi bagikurikiranwa n’ubutabera.

Yagize ati “Aborozi bashumbushijwe ni 516, amafaranga ari kuri konti z’uturere n’imirenge agomba kugurwamo izindi nka zizatangwa muri gahunda ya Girinka miliyoni 213,648,279 Frw.”

“Aabahanwe barimo abafunzwe bakanirukanwa mu kazi ni 22, abagikurikiranwa n’ubutabera ni 364. Hakenewe ko inzego zose zishyiramo imbaraga kugirango ibyo bibazo bikemuke burundu.”

Nubwo habayeho inzitizi z’imicungire mibi, Girinka yazanye impinduka nyinshi mu mibereho y’imiryango ikennye mu Rwanda. Umuhigo wa Leta wari uko mu 2017 imiryango 350,000 itishoboye izaba yarahawe inka.

Imiryango imaze guhabwa inka ni 331,000.

Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, hagamijwe kurandura imirire mibi, kongera umusaruro mu buhinzi ndetse no korora kijyambere.

Gahunda ya Girinka imaze guhindura ubuzima bw'abatari bake

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza