Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 Kanama 2017 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burishimira intambwe imaze guterwa mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no kuwugaruza.

Ibi bubishingira ku rubanza bwatsinzemo abakozi 10 b’ibitaro by’Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, bahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta ungana n’amafaranga miliyoni 67 n’ibihumbi 620 no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni urubanza Ubushinjacyaha bwari bumaze amezi umunani bukurikirana ku bakozi 15 b’ibitaro bya Kirehe, ku wa 31 Nyakanga 2017 urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rubihamya 10 muribo.

Bose uko ari 10 bahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni ebyiri buri wese, banategekwa kuzafatanya kwishyura ayo mafaranga banyereje nk’uko Umuvugizi w’Ubushinjyacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE.

Yagize ati “Ni urubanza rwari rumaze amezi umunani ruburanisha abakekwaho kurigisa umutungo wa Leta mu bitaro by’Akarere ka Kirehe, gukoresha impapuro mpimbano.”

Yongeye ati “Dukomeje gukurikirana abakekwaho ibyaha bimunga ubukungu no gukoresha umutungo wa Leta n’uwa rubanda nabi. Hari n’ubundi buryo twatangije bwo gufatanya n’ibindi bihugu kugira ngo dukurikirane amafaranga arigiswa ajyanwa hanze nayo tuyakurikirane kugira ngo nayo azagaruzwe.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yavuze ko ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana abanyereza umutungo wa Leta no kuwugaruza kandi ko hari benshi bafatwa bakawuryozwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye IGIHE ko mu mwaka wa 2016/17, bwakiriye dosiye 373, ziregwamo abantu 502 baregwa ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo ruswa, kurigisa umutungo wa Leta, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyurranije n’amategeko.

Muri uwo mwaka bwaburanye dosiye zigera kuri 357 ziregwamo abantu 370. Muri abo, abahamijwe ibyaha ku rwego rwa mbere (bashobora kujurira) baregwaga kurigisa asaga miliyari eshatu kandi bategetswe kuyagaruza bakagerekaho n’ihazabu ya miliyari hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza