Abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda basabwe kongera kunyura Kagitumba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Gicurasi 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Abakoresha umuhanda wa Kigali – Gatuna nk’umwe mu y’igenzi mu bwikorezi mpuzamahanga ku Rwanda, bongeye guhura n’ibibazo, bagomba kongera kunyura i Kagituma nyuma y’aho wangirikiye ku ruhande rwa Uganda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Giciurasi 2018, Polisi y’’u Rwanda yatangaje iubutumwa bumenyesha abakoresha uwo muhanda ko utari nyabagendwa nk’ibisanzwe.

Yagize iti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda, ko kubera inkangu zangije uwo muhanda ku gice cya Kabale ahitwa Kyonyo muri Uganda, umuhanda si nyabagendwa. Abava mu Rwanda barasabwa kunyura Kagitumba.”

Abakoresha uyu muhanda baherukaga izi mpinduka ubwo ku wa 14 Gicurasi imvura yawicaga mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwakojo, amakamyo amakamyo awukoresha ava Kigali cyangwa Uganda yerekezwa ku muhanda wa Kagitumba.

Ibi ariko ntibyamaze iminsi kuko ku wa 17 Gicurasi wari wamaze gusanwa byihuse.

Muri kilometero enye uvuye ku mupaka w’u Rwanda, niho uwo muhanda wangirikiye kubera imvura nyinshi.

Ku ruhande rwa Uganda, Umuvugizi wa Polisi Emilian Kayima, yatangarije Chimpreports, ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ugasanwa vuba ariko abawukoresha bahawe indi nzira bakwitabaza.

Yagize ati “Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo kunyura mu muhanda mushya wuzuye wa Ntungamo - Mirama Hills ukagera mu Rwanda.”

Uko muhanda Kigali-Gatuna-Kampala wangiritse muri Kabale
Uko umuhanda Kigali-Gatuna wari wangirikiye mu Karere ka Gicumbi
U Rwanda rwahise rusana byihuse umuhanda wongera kuba nyabagendwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza