Abakorerabushake bane barakekwaho imyitwarire mibi mu matora y’Abadepite

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko hari abakorerabushake bayo mu Karere ka Rubavu n’aka Karongi, bafashwe banyuranya n’amategeko agenga amatora.

Ku wa 5 Nzeri 2018 ubwo Prof. Mbanda yatangazaga abatsindiye guhagararira abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko muri iki gihe hari bamwe mu bakorerabushake b’amatora, bishe amategeko bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Hariho nk’abakorerabushake bafunguye agasanduku k’amatora bashakamo indangamuntu y’umuntu watoye, yibagiwe ayishyiranamo n’urupapuro rw’itora; bafungura agasanduku bagiye gushakamo iyo karita.”

Yanavuze ko hari abafashwe bagerageza gutorera umukandid n’abandi bari bafite udusanduku tudafunze neza.

Perezida wa Komisiyo yavuze ko hari n’abandi bafashwe bafunguye agasanduku bakuramo impapuro z’itora.

Nta mubare nyirizina w’abakurikiranwe komisiyo yahise itangaza ariko yavuze ko ari mu Karere ka Karongi na Rubavu.

KT Press yanditse ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yayitangarije ko bane ari bo bari gukurikiranwa.

Ati “Umwe ari kuri Sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje, abandi batatu baracyari mu miryango yabo.”

Uretse ibyo, Perezida wa komisiyo yavuze ko muri rusange amatora yagenze neza, yatangiriraga igihe, akanasorezwa igihe.

Ubwitabire nabwo burashimishije kuko bwageze kuri kigereranyo cya 93.04% ku rwego rw’igihugu. Hatoye miliyoni 6.6 muri miliyoni 7.1 zari ku ilisiti y’itora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza