Abakoranyirije imbaga y’abantu kuri KCC babizeza amadorali bagejejwe imbere y’Urukiko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwatangiye kuburanisha ikirego Ubushinjacyaha buregamo bamwe mu bayobozi b’ Ikigo Wealth Fitness International bashinjwa uburiganya no gutegura inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Kamena 2019, imbaga y’abantu bagera ku 2500 bazindukiye kuri Kigali Convention Centre, ahagombaga kubera inama bari batumiwemo n’Ikigo cy’Abanya-Kenya, Wealth Fitness International.

Iyi nama yaje gukemangwa n’inzego z’umutakano ku bijyanye n’imitegurire yayo ndetse n’uburyo abari batumiwemo bizezwaga guhabwa amadorali 197.

Ubwo bari bageze aho inama yari kubera, bamwe batangiye gusabwa kwishyura andi mafaranga y’aho bicara.

Inzego z’umutekano zahise zihagarika iyi nama ndetse n’abari bihishe inyuma y’imitegurire yayo batabwa muri yombi.

Abatwe muri yombi barimo Dr Kinuthia Charles, Umuyobozi w’Ikigo Wealth Fitness International, Vivian Khisa, Mukhwana Mutenyo, Mathipei Racheal Nashipai ndetse n’Umunyarwanda Niyonkuru Mohamed bivugwa ko ari we wari ushinzwe kwakira amafaranga y’abiyandikishaka bakoresheje Mobile Money.

Kuri uyu wa Kabiri aba bose bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kugira ngo haburanwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Dr Kinuthia Charles,Vivian Khisa, Mukhwana Mutenyo na Mathipei bari bari kumwe n’ubunganira mu mategeko, Me Evode Kayitana.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko rubakurikiranyeho kwambura abantu ibyabo hakoreshejwe uburiganya ndetse no gutegura no gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko abaregwa bateguye inama ntibamenyeshe inzego zirimo iz’umutekano kandi nk’uko bo babisobanura ko yari amahugurwa ku bijyanye n’ubucuruzi no kwihangira imirimo.

Ngo ntabwo bari bamenyesheje Minisiteri zibifite mu nshingano ngo zinarebe niba koko ayo masomo yari kuba yujuje ubuziranenge cyangwa akenewe mu Rwanda.

Bashinjwa kandi kwambura abantu ibyabo hakoreshejwe uburiganya kuko babandikiye ubutumwa bababwira ko bazaza mu nama bagahabwa amafaranga ariko byagera nyuma ahubwo bagasabwa amafaranga yo kugura ibyicaro.

Ubushinjacyaha busobanura ko harimo uburiganya kuko urebye niba umuntu yaragiye yishyura amadorali 25, ubwo ubaze abantu nibura ibihumbi bibiri mu bari bitabiriye wasanga bari gukusanya miliyoni 27 Frw.

Umushinjacyaha yasobanuye kandi ko babajije kuri Kigali Convention Centre ahagombaga kubera inama, bagasaba iki kigo cyari kwishyura miliyoni enye bivuze ko izindi miliyoni 23Frw zose bari guhita bazijyana bityo bakaba bambuye Abanyarwanda.

Umushinjacyaha yavuze ko batumva uburyo Dr Charles uvuga ko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bya Philosophy, ajya kwigisha abantu gukora ubucuruzi no kwihangira imirimo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu busaba Urukiko ko abaregwa bafungwa by’agateganyo ariko uko hari iperereza rigikorwa cyane ko nk’uko inyandiko bagenda bakira z’abantu bishyuza amafaranga yabo bari baratanze , bigaragara ko hari abandi bantu benshi bakoranye n’iki kigo mu gutegura inama.

Abaregwa bahawe umwanya bose bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko inama bateguye bari babisabiye uburenganzira ndetse na Polisi y’igihugu bagiye kuyisaba uruhushya banayisaba ko yazabakorera uburinzi ku munsi nyir’izina w’inama ibabwira ko kuri Kigali Convention Centre hari umutekano.

Niyonkuru yavuze ko yahamagawe n’iki kigo ngo agikorere akazi ko kwakira amafaranga y’abazajya bitabira amahugurwa binyuze kuri Mobile Money.

Umucamanza amubajije icyo avuga ku kuba ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo ngo hakomeze iperereza, yavuze ko ari umunyeshuri warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize ku buryo akeneye kurekurwa akajya gusaba gukomeza amasomo muri Kaminuza.

Yakomeje avuga ko kandi nta cyaha yumva yakoze cyatuma afungwa kuko we yari umukozi ndetse wubahiriza inshingano ze kandi nta muntu yigeze ashuka ngo amuhe amafaranga ahubwo we yabonaga amafaranga ajya kuri telefone ye gusa.

Me Kayitana yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza impamvu zituma abakiliya be bakekwaho icyaha bityo yumva Urukiko rwategeka ko bafungurwa bakaburana bari hanze.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya busaba Urukiko kutareba gusa mu kuba ibyaha abaregwa bakurikiranyweho ari ubwambuzi no gutegura inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahubwo rwanasuzuma izindi ngaruka zirimo no kuba bari kugera nyuma bakigaragambya kuko batahawe ibyo bijejwe.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza wari uyoboye inteko iburanisha yavuze ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 11 Nyakanga 2019, saa Cyenda z’igicamunsi.

Iyi nama yaje gukemangwa n’inzego z’umutakano ku bijyanye n’imitegurire yayo ndetse n’uburyo abari batumiwemo bizezwaga guhabwa amadorali 197

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza