Abakomeye muri Amerika bakomeje kohererezwa ubutumwa burimo ibisasu; impungenge ni zose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Ubutumwa bugizwe n’ibintu biturika bumaze kohererezwa ibikomerezwa muri Politiki n’izindi ngeri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; byatumye ubwoba bukwira muri iki gihugu ko hashobora kuba imvururu zishingiye kuri politiki.

Abohererejwe ubutumwa burimo ibintu biturika bikekwa ko ari ibisasu bari mu bice bitandukanye bya Amerika. Gusa abasesenguzi basobanura ko bose bahuriye ku kintu kimwe: ntibavuga rumwe na Trump.

Kugeza ubu, ibiturika icyenda ni byo bimaze gutahurwa byohererejwe abantu batandukanye. Muri abo harimo Hillary Clinton wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Barimo kandi Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama; umuherwe George Soros; uwahoze ayobora CIA, John Brennan; uwahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta, Eric Holder; ibindi byagaragaye ku biro bya CNN mu Mujyi wa New York.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibindi bituruka bivugwa ko byari byohererejwe umukinnyi rurangiranwa muri sinema, Robert de Niro, nabyo byatahuwe.

Hari kandi n’ikindi cyagaragaye cyohererejwe uwahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden. Ibi biturika byose, biri koherezwa mu buryo bumwe ndetse byose bimeze kimwe.

Ubutumwa burimo ibi biturika buri koherezwa hifashishijwe iposita hariho umuntu bugenewe.

Kugeza ubu, FBI yasabye abanyamerika ko umuntu ubonye ubu butumwa yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, agakura ibindi bintu hafi yabwo kandi akirinda kubukozaho intoki. Ubukojejeho intoki arasabwa kwihutira kujya gukaraba.

Ubu butumwa bwose bwoherejwe buri mu ibahasha y’umuhondo ndetse buriho aderesi y’umudepite Debbie Wasserman Schultz nubwo izina rye ryanditse nabi.

Nta muntu n’umwe urakomeretswa n’ibi bisasu gusa byateye impungenge ko hashobora kuba imvururu zishingiye kuri politiki.

Ntiharamenyekana urutonde rw’abantu bose bohererejwe ubu butumwa, imyirondoro y’uwabwohereje, impamvu, imiterere irambuye y’ibi bisasu cyangwa se niba ibiri kuba byose bifitanye isano.

Iki giturika cyafashwe cyohererejwe Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'amahanga, akiyamamariza no kuyobora icyo gihugu cy'igihangange
Ubwoba ni bwose kubera ibisasu biteye bitya bikomeje kohererezwa abantu batandukanye kandi bakomeye
Iki giturika cyari cyohererejwe CNN
Iki giturika cyabonywe barebeye mu mashini zisuzuma ibintu byinjizwa mu nyubako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza