00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakodesha inzu n’abagurisha ibicuruzwa mu madolari bihanangirijwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’Igihugu yaburiye abacuruzi n’abakodesha inzu mu Rwanda ariko bakishyuza mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amahanga, ivuga ko bitemewe kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana ikibazo cya ba nyiri nzu basaba abazikodesha kubishyura mu mafaranga y’amahanga arimo n’amadolari.

Iki kibazo cyagiye cyumvikana cyane mu nyubako nini z’ubucuruzi zo mu Mujyi wa Kigali. Abakodesha izi nzu bavuga ko gucuruza mu mafaranga y’u Rwanda bakishyura ubukode mu madolari bibateza ibihombo.

Iki kibazo hamwe na hamwe kirenga inzu z’ubucuruzi kikagera no ku nzu zo guturamo, urugero ni urw’inzu imwe ya ‘apartement’ iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, aho abayibamo basabwa kwishyura 1800$ ku kwezi cyangwa indi iri muri Remera ikodeshwa 2500$ ku kwezi.

Kuri uyu wa Kane, tariki 11 Ugushyingo 2021, ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, iyi ni imwe mu ngingo yagarutseho.

Yavuze ko gukodesha cyangwa gucururiza mu Rwanda ukishyuza mu madolari bitemewe.

Yagize ati “Kwaka ubukode mu madolari birabujijwe, hari itangazo twatanze mu 2015 cyangwa 2016. Kugurisha ibintu mu madevize birabujijwe, kwaka ubukode mu madevize birabujijwe. Inzu nini zo dushobora kugeraho turabihanangiriza ariko biragoye kuzamenya inzu imwe y’umuntu runaka. Ibyo ntabwo byemewe kandi birabujijwe.”

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko kuba hari Abanyarwanda bahitamo gucuruza mu madevize nk’idolari biterwa n’uko abenshi basigaye barangura mu mahanga bakanga kuzishyura igiciro cyo kuvunjisha igihe bazaba bagiye ku isoko mpuzamahanga.

Gusa ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko bituma idolari ritangira gushakishwa cyane bityo bigatuma rihenda ugereranyije n’Ifaranga ry’u Rwanda bikariviramo guta agaciro.

Banki Nkuru y'u Rwanda yihanangirije abakodesha inzu zabo mu mafaranga y'amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .