Kwamamaza

Imbuto Foundation yahaye abakobwa impamba izabatunga muri Kaminuza

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 13:10' na Tombola Felicie


Abakobwa 23 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015 bagahembwa na Imbuto Foundation bahawe ubumenyi mu ikoranabuhanga bashimangira ko ari impamba izabafasha muri kaminuza bazajyamo no kwihangira imirimo.

Mu byumweru bitatu bamaze mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba College, aba bakobwa bahawe ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga nko guhambura mudasobwa bakongera kuziteranya, gushakisha telefoni yibwe ukoresheje mudasobwa, gukoresha telefoni ukagenzura ibikorerwa muri mudasobwa yawe n’ibindi bijyanye n’ikoranabunga rigezweho bizabafasha kwihangira imirimo.

Ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo, Dusabe Patience w’imyaka 19 yatangaje ko amasomo bahawe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Tumba College n’abandi bafatanyabikorwa azabafasha mu buzima bwabo ubwo bazaba bageze muri kaminuza bagakomeza kugaragaza itandukaniro.

Ati “Twize ikoranabuhanga ku mikorereshereze ya mudasobwa ,mbona njyewe ari impamba baduhaye kuko no muri kaminuza aho tugiye kujya nshobora kuzakoresha ubumenyi nungukiye hano nkabona amafaranga kandi ntibinambuze kwiga neza.”

Niyisubiza Delphine we yavuze ko kuba mudasobwa bahembwe bazajya babasha kuzikora igihe zagize ikibazo batitabaje abatekinisiye ngo batange amafaranga ari impano ikomeye.

Ati “Kumenya kwikorera mudasobwa nta wundi ubajije nayo ni impamba ikomeye kandi igihe uzi kuyikorera wakora n’iz’abandi amafaranga akaba arinjiye.”

Gasana Jérôme ,Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) yasabye abo bakobwa gutangira gutekereza uko bakwihangira imirimo hakiri kare bakoresheje ubumenyi bahawe kandi bagakomeza kuba urumuri ku bandi bakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “Turashimira Madamu Jeanette Kagame ku cyerekezo cyiza akomeje guha umwana w’umukobwa, ndabashishikariza gufata icyemezo cyo gutangira kwihangira imirimo kugira ngo aya masomo y’ikoranabuhanga muhawe mbere yo kujya muri kaminuza atume mutangira guhindura ubuzima bwanyu. Mugomba kwibanda ku bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu guhanga ikintu gishya nk’uko abandi biga hano bajya babikora.”

Ikindi yabasabye ni uko ubumenyi bafite bagomba kubujyanisha n’uburere bwiza kugira ngo bakomeze kubera urumuri abandi bana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri.

Rose Rwabuhihi umukozi w’Urwego rushinzwe gukurikirina Iyubahirizwa y’Ihame ry’Uburinganire (GMO) wari Uhagarariye Imbuto Foundation muri uwo muhango na we yashishikarije abo bakobwa kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Ati “Aya mahirwe mwahawe n’igihugu mwirinde kuyapfusha ubusa,mukore cyane, mwirinde inda zitateguwe n’indi myifatire mibi. Muzi ko bavuga ko ’uwahawe byinshi azabazwa byinshi’, mutangire mubyaze umusaruro ubumenyi mufite kuko igihugu kibategerejeho byinshi kandi nimutabikora muzaba mutengushye igihugu.”

Buri mwaka abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bahabwa ibihembo na Imbuto Foundation, nyuma bagahabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga mbere yo kwinjira muri kaminuza nk’urufunguzo mu ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa ngarukamwaka ahabwa abitwaye neza yatangiye muri 2008, atangwa n’Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba college risanzwe rikorana na Imbuto Foundation, yabaga ku nshuro ya karindwi.

Umwe mu bakobwa yerekana uko bahambura bakanateranya mudasobwa
Abayobozi babasabye gutangira kwihangira imirimo
Bavuga ko kwiga umwuga bizatuma bihangira imirimo muri Kaminuza
Berekanye uko wakoresha telefone ukagenzura ibikorerwa kuri mudasobwa yawe
Bahawe amasomo y'ibanze ku bijyanye n'imikorere ya mudasobwa
Abakobwa bahuguwe batangaje ko amasomo bahawe azabafasha no kwiga kaminuza
Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi wa Tumba College avuga amasomo abakobwa bahawe azabafasha kwiteza imbere
Abahuguwe bahakuye ubumenyi buzababera impamba muri kaminuza bagiye kujyamo
Rose Rwabuhihi, umukozi w’Urwego rushinzwe gukurikirina Iyubahirizwa y’Ihame ry’Uburinganire yahaye aba bakobwa impanuro
Gasana Jerome,Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro
Aba bakobwa bahawe impamyabushobozi
Umuyobozi wa WDA, Gasana yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Bafashe ifoto rusange

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved