Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mutarama 2019 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 17 basigaye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, baba mu icumbi ryiswe Impinganzima ryubatswe mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, aho aba bakobwa basuye icumbi ry’Intwaza mu Murenge wa Nyamata.

Ni inzu yatashwe na Madamu Jeannette Kagame muri Nyakanga 2018. Yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club, yuzura itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo bakobwa basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iri cumbi ndetse banasangira ibya mu gitondo n’aba babyeyi bahatujwe. Basobanuriwe ko kubaka aya macumbi hari muri gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Uru rugo rw’amasaziro rugizwe n’inzu enye zituwemo n’Intwaza 80, aho buri imwe irimo abantu 20. Rufite inzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, inzu y’ubucuruzi n’ivuriro.

Mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 hasigayemo abakobwa 17 muri 20 bari barawitabiriye, kuko guhera ku cyumweru gishize hatangiye kuvamo umukobwa umwe buri munsi kugeza igihe hazasigariramo 15 gusa.

Uyu munsi ku mugoroba nabwo haramenyekana urakurikira Umurungi Sandrine waraye asezerewe.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 uzasimbura Iradukunda Liliane azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Ukuboza mu Intare Conference Arena, i Rusororo muri Gasabo.

Abakobwa bari muri Miss Rwanda bakigera aho aba bakorotse Jenoside batujwe
Aba bakobwa basobanuriwe byinshi kuri iri cumbi
Batambagijwe uru rugo
Aba bakobwa basangiye ibya mu gitondo n'abari mu za bukuru batuye mu Impinganzima
Basangiye ibiribwa bya Nootri bikorwa n'uruganda Africa Improved Foods
Impinganzima yuzuye itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza