Abakize amibe babikesha ‘Rubagantare’, basanga bidakwiye gukerensa imiti ya gakondo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2019 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Amibe ni indwara ituruka ku umwanda, iterwa n’udukoko duto tuzwi nka “Entamoeba histolytica”, twinjira mu mubiri w’umuntu iyo anyoye amazi cyangwa akarya ibiribwa byanduye.

Bitewe n’imiterere y’utu dukoko akenshi biragora kuba yavurwa ngo ikire burundu, aho usanga abantu benshi bayanduye bamara imyaka myinshi bivuza ariko hashira igihe gito ikagaruka.

Ni mu gihe nyamara nubwo amibe ubwayo idashobora guhita yica, itera ibibazo birimo; kugugara mu nda, gucibwamo, kurwara umugongo, impyiko, umwijima, ibihaha kandi bishobora gutera urupfu.

Nyuma yo kubona ibi bibazo byose, mu 2008 Nyakarundi Semahame Samuel, impuguke mu buzima rusange uyobora Koperative Zirumuze yashyize imbaraga mu gukora ubushakashatsi bwatumye avumbura umuti witwa ‘Rubagantare’ uyivura burundu.

Murera Valerie wavuwe n’uyu muti, yahamije ko kuva yawunywa mu 2016, atarongera guhura n’ikibazo cya amibe ndetse n’iyo yisuzumishije batayibona.

Ati “Ubuzima bwanjye bwose niyizi mpora nivuza amibe, nzi neza ko nkiri n’umwana mama yayimvuzaga, ubu mfite imyaka 41. Kuva nanywa Rubagantare ariko narakize ndetse nta n’ibisigisigi byayo nkifite.”

Murera akomeza avuga ko ubwo yavurwa na Rubagantare yahise abona ko bidakwiye gukerensa imiti ikorwa n’Abanyarwanda, kuko nayo ifite ubushobozi bwo kuvura umuntu agakira, cyane ko iba inakoze mu bimera.

Kageruka Emmanuel nawe wakoresheje uyu muti, ahamya ko yamenye Rubagantare nyuma y’igihe yumva ababara mu nda bamusuzuma agasanga arwaye amibe.

Ati “ Nkubwize ukuri rwose kuva nanywa uyu muti, maze imyaka itatu ntarongera kurwara amibe.”

Nyakarundi wakoze uyu muti avuga ko ukozwe mu bimera, kandi ufite ubushobozi bwo kurandura amibe n’ibikonoshwa byayo (kystes).

Ati “Rubagantare ikozwe mu bimera bigera mu moko agera kuri atanu. Uretse kuvura amibe, unavura izindi nzoka zo mu nda. Ufite n’ubushobozi kandi bwo gukumira izindi ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso kuko ugabanya ibinure mu mubiri.”

Nyakarundi yavuze ko ariko atewe impungenge no kuba hari abigana izina rya Rubagantare bikaba byatuma uyu muti utakaza agaciro kawo, abagira inama yo kubihagarika kuko bihanwa n’amategeko.

Ni mu gihe abarwaye amibe bo bagirwa inama yo kugana aho Koperative Zirumuze ikorera, kuko ariyo yonyine iwukora ikanawucuruza.

‘Zirumuze’ ikorera Kigali ku muhanda ugana ‘La fraicheur’ imbere y’ahahoze isoko ry’imyenda rya Muhima, Nyabugogo mu nzu nshya y’Amashyirahamwe iteganye na WASAC.

Banakorera kandi mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu muryango wa 69 no muri gare ya Rubavu mu muryango wa 14.

Ushobora no kubahamagara kuri telefoni igendanwa: 0788863221, 0784647369, 0783072727, 0784647166, 0784647265 cyangwa ukabandikira kuri [email protected], [email protected] Wanasura urubuga rwabo : www.zirumuze.com

Inafite ishami rikorera mu isoko rya Musanze
Koperative Zirumuze ikora imiti ishobora kuvura indwara zitandukanye ariko yifashishije ibimera
Ivuriro Zirumuze ryemewe na Minisiteri y'Ubuzima, rikaba rivura rikoresheje imiti gakondo ivuguruye
Koperative Zirumuze ifite ishami rikorera muri gare ya Rubavu
Koperative Zirumuze ikora imiti ishobora kuvura indwara zitandukanye ariko yifashishije ibimera
Ku batuye mu karere ka Musanze mushobora gusanga Zirumuze aho ikorera mu Isoko rya Musanze
Ku ishami rya Rubavu ushobora kuhsanga Rubagantare n'indi miti gakondo ivura indwara zitandukanye
Kuri ubu Zirumuze yanatangiye gukora Rubagantare y'ibinini (Logo)
Nyakarundi Semahame Samuel, impuguke mu buzima rusange uyobora Koperative Zirumuze, wavumbuye umuti 'Rubagantare' uvura amibe n'ibikonoshwa byayo
Rubagantare irimo n'ikozwe ku buryo isukika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza