Abakinnyi b’ikinamico bunguwe ubumenyi ku kubyaza umusaruro impano zabo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019 abakinnyi b’ikinamico 19 batangiye amahugurwa y’iminsi 10 yateguwe mu rwego rwo kubafasha kumenya uko babasha kubyaza umusaruro impano zabo.

Aya mahugurwa yateguye na Ishyo Arts center ku bufatanye n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, UNESCO na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda yahurije hamwe abanyempano mu gukina ikinamico baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Ari gutangwa n’inzobere mu bijyanye n’ikinamico yaturutse mu Bufaransa.

Umuyobozi wa Ishyo Arts Centre, Carole Karemera, yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ari ukuzamura ubumenyi bw’abakora ibijyanye n’ikinamico kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro bibatunge.

Ati “Bakeneye kumenya amategeko, abahanzi benshi ntibazi ibijyanye no gukora amasezerano, amafaranga bishyuza, niba afite ikinamico akeneye gupanga ibijyanye n’igihe, abantu azakenera, n’ibindi. Hano ntabwo tureba abanyempano kuko turabafite benshi ariko se gute ishobora gutera imbere ikanagutunga.”

Yongeyeho ko abahanzi benshi bashobora kwandika ibihangano bitandukanye ariko ‘ntibazi uko bashaka inkunga zo kubishyira mu bikorwa, ntibazi uko babona aho bitoreza, ntibazi uko bamenyekanisha ibyo bakora, ntibanazi aho bakwiyerekana n’uko babikora’, hakaba ariho hantu hakiri intege nke mu bahanzi bo mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Weya Viatora usanzwe ari umuririmbyi n’umukinnyi w’ikinamico, yabwiye IGIHE ko ayitezeho ubumenyi buzamugirira akamaro.

Ati “Niteze byinshi mu buryo bwo kuvuga ngo ni gute nshobora gukora ikinamico nkayishakira abantu, nkayishakira amafaranga, nizera ko nyuma y’ibi nzashobora kugira igitekerezo nkabona ukuntu ikorwa neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco, Dr Vuningoma James, watangiye aya mahugurwa ku mugaragara, yasabye abayitabiriye kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe ahubwo bakazabusangiza n’abandi batabashije kuyitabira.

Ati “Uhugur yakoze urugendo kugira ngo abahe ubumenyi afite. Namwe ntimuzamutabe mu nama nagenda kuko azaba abizeye ko mwumvise ibyo mugiye kwigisha abandi.”

Biteganyijwe ko aya mahugurwa agamije kongerea ubumenyi abahanzi mu rwego rwo kubyaza umusaruro impano zabo azahabwa abagera ku 100.

Yatangiriye ku banyamuziki bigishwa ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, gukora amasezerano no gukwirakwiza ibihangano byabo kandi bikabinjiriza.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa tariki 05 Gicurasi 2019. Aje akurikira ayabanje y’abaririmbyi.

Nyuma y’amahugurwa aba bakinnyi bazakomeza gukurikiranwa bashakirwa imirimo n’aho kwimenyerereza.

Abakinnyi b'ikinamico bari kwigishwa uko babyaza umusaruro impano zabo
Agnes Courtay uri guhugura abakinnyi b'ikinamico
Carole Karemera uyobora Ishyo Arts Center
Jérôme Kajuga wari uhagarariye UNESCO yateye inkunga uyu mushinga
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa RALC yasabye abari guhugurwa kuzabyaza umusaruro ibyo bigishwa
Uwari uhagarariye Ambasade ya Koreya y'Epfo yavuze uko ubuhanzi bugira uruhare mu bukungu bwabo
Weya Viatora yiteze kungukira ubumenyi muri aya mahugurwa

Amafoto: Arsene Muvunyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza