Abakekwaho gutwikira muri ruhurura abana b’inzererezi batawe muri yombi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Kanama 2017 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abakekwaho gutwikira abana batatu b’inzererezi muri ruhurura yo mu mujyi rwagati imbere y’inyubako izwi nka CHIC, babiri bagapfa batawe muri yombi.

Aba bana batwitswe muri Mata uyu mwaka. Icyo gihe umwana umwe w’inzererezi yabwiye IGIHE ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije IGIHE ko abakekwaho gutwika aba bana bafashwe kandi bafunzwe. Ati“Abatwitse abana imbere ya CHIC, iperereza ryararangiye, abafashwe barafunzwe”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko idosiye y’abantu babiri bakekwaho gutwika bariya bana bayakiriye kandi baregeye n’urukiko.

Yagize ati “Twarayakiriye kandi twaranayiregeye. Iregwamo abantu babiri. Twaregeye urukiko mu kwa Gatandatu [Kamena] ubwo urukiko rutegereje kuyiha itariki kugira ngo iburanwe. ”

Nkusi ntiyatangaje imyirondoro yisumbuye ku bakekwaho gutwika bariya bana. Gusa ubwo bariya bana b’inzererezi batwikwaga, umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yavuze ko batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo.

Yagize ati “Babasanze hariya mu nzu [ahubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”

Polisi y’igihugu yatangaje ko abana babiri bahise bapfa undi agakomereka bikomeye.

Aba bana bahiriye muri ruhurura iri imbere y'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC
Polisi yabanje gukuraho ibyari bipfundikije ruhurura kugira ngo ibashe gukuramo abo bana
Umuyonga w'ibintu bisa n'ibikarito byahiriye muri ruhurura abo bana barimo
Abo bana ngo bari basanzwe barara muri ruhurura batwikiwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza