Abahize abandi muri UR basoje amahugurwa bahawe n’ibigo by’ikoranabuhanga mu itumanaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 22 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), basoje amahugurwa y’ukwezi kumwe bahawe n’ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Aba banyeshuri batangiye amahugurwa tariki 4 bayasoza tariki 31 Ukwakira uyu mwaka. Bahuguwe mu bijyanye no gukwirakwiza umuyoboro wa internet (Fiber Optic) n’Itumanaho ngendanwa.

Bayahawe n’ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Sosiyete y’Abanyakoreya y’itumanaho mu bya internet (KTRN) na Liquid Telecom.

Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr Ignace Gatare yavuze ko bifashishije sosiyete z’ikoranabuhanga kugira ngo zibafashe gutanga ibyo abanyeshuri batabashije kubona bakiri ku ishuri kandi bikenerwa mu kazi.

Yagize ati “Twifatanyije n’abafatanyabikorwa kugira ngo batange ubumenyi atari bwa bundi bwo mu mashuri ahubwo batange ubujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Turifuza ko ayo mahugurwa tuyatanga ku bantu barangiza kugira ngo bibe nk’ikiraro hagati y’ubumenyi bavanye ku ishuri n’ubwo bafite.”

Gatare yavuze ko izo sosiyete zifite ibikoresho bikomeye byifashishwa mu kazi abanyeshuri baba bakeneye kumenya imikorere yabyo kugira ngo nibajya mu kazi bitazabagora.

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura iby’ikoranabuhanga muri RURA, Protais Kanyankore, yavuze ko bazishimira kubona aba banyeshuri bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo.

Ati “Ni byiza ko bajya ku isoko bazi ibihari, bazi ibigezweho mu ikoranabuhanga. Ntabwo bivuze ko tuzahita tubafata mu kazi, ahubwo twakwishimira ko na we asohoka agahanga akazi aho kugira ngo aze muri RURA aje kwaka akazi, akaza aje kwaka guhabwa uburenganzira kubera ko yumvise ibikenewe hanze, yumvise akamaro kabyo, yumvise n’umusaruro yabibyaza. N’ iyo yaza aje kwaka akazi we byamworohera kuko aba yarabonye ibibazo bihari, akaza ari nk’igisubizo.”

Rukundo Jean Sauveur umwe mu bahawe amahugurwa yavuze ko hari itandukaniro ry’ubumenyi afite ubu n’ubwo yari afite mbere yo guhabwa amahugurwa.

Yagize ati “Twaje hano dufite amasomo y’ibyo twize mu ishuri kandi iyo turi ku ishuri ntabwo tugira amahirwe yo kujya kubishyira mu ngiro. Mu mahugurwa twajyaga hanze, niba turi kwiga iby’umuyoboro wa internet, tukareba uko ukora, ese umukiliya abona internet gute, binyura mu zihe nzira? RURA yo yatweretse uko sosiyete y’itumanaho itanga serivisi yiyemeje guha abakiliya .”

Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yiyemeje gukora ibishoboka byose ayo mahugurwa akajya atangwa buri mwaka, cyane cyane ku banyeshuri barangije bafite amanota meza.

Abanyeshuri basbanura ibyo bungutse mu mahugurwa
Abanyeshuri bavuze ko ibyo bize bizabagirira akamaro mu buzima bwo hanze
Gatare ashimira RURA n'ibindi bigo byafashije mu mahgugurwa
Abahawe amahugurwa bahawe impamyabumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza