Abahinzi bagaragaje ko bifuza ivugururwa mu bushakashatsi bukorwa muri uyu mwuga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Kanama 2017 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu gihugu abahinzi bavuga ko ibiva mu bushakashatsi bukorwa mu rwego rw’ubuhinzi bitabageraho ngo babyifashishe mu kubuteza imbere, bityo bagasaba inzego zibishinzwe ko habaho ivugururwa.

Mu Rwanda abakora umwuga w’ubuhinzi bakunze guhura n’igihombo cyane cyane iyo imyaka bahinze yibasiwe n’indwara zitandukanye zirimo nka Kirabiranya yibasira urutoki, Kabore yibasira imyumbati n’izindi nka Nkongwa iherutse kwibasira ibigori.

Nubwo bimeze bityo ariko ubushakashatsi burakorwa ku buryo imbuto runaka ijya guhingwa izwi n’uburyo izera buzwi.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko byaba byiza bagiye bamenyeshwa ibyavuye mu bushakashatsi bukorwa ku buhinzi kugira ngo bamenye uko bitwararika mu gihe bahinga ndetse n’amabwiriza bagomba gukurikiza bakaba bayazi.

Daniel Rukundo uhinga urutoki, imyumbati n’ibigori mu karere ka Huye, avuga ko haba ubwo ibihingwa bye byibasirwa n’indwara akagwa mu gihombo, bityo agasanga ibivuye mu bushakashatsi bibagezeho byagabanya izo ndwara.

Yagize ati “ Imyumbati iriho irabemba, ntabwo bazana imbuto nshyashya ihangana n’ubwo burwayi cyangwa ngo batugezeho imiti, reba nk’ubu insina zarwaye kirabiranya ariko nta muti wayo tuzi, mbese ubwo bushakashatsi bwabo nta kamaro na gake mbona bumfitiye mu gihe batabutugezaho twe abahinzi ngo tubukoreshe” .

Umuyobozi w’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), Patric Karangwa, avuga ko akazi k’abashakashatsi ari ugushyira hanze ibyo bakuye mu bushakashatsi, noneho izindi nzego zikabikoresha.

Karangwa ati “Ibihingwa tureba mu gihugu, ariya moko yose aba yaraciye mu kigo cy’ubushakashatsi; ibyo dukora birasohoka hanze rwose, wenda umuntu yakongera uko abisobanura no kurushaho kubimenyekanisha bikarushaho kwiyongera”.

Mu mezi ashize imyumbati yibasiwe n’indwara ya ‘kabore’, abahinzi bo mu bice by’amayaga mu Ntara y’Amajyepfo yafasha kubona amafaranga bagwa mu gihombo gikomeye.

Nyuma yaho abashakashatsi bagaragaje imbuto nshya ishobora guhanga n’iyo ndwara, itangira no gutuburwa, ariko abahinzi bavuga ko nanubu itarabageraho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza