Abagororwa n’abacungagereza ba Gereza ya Nyarugenge bateye ibiti 4000 mu muganda rusange

Yanditswe na Safari Placide
Kuya 28 Ukwakira 2018 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), bifatanyije n’abagororwa ba Gereza ya Nyarugenge n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu muganda ngarukakwezi.

Uyu muganda wabereye mu Kagali ka Kavumu kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018.

Abitabiriye umuganda bateye ibiti bisaga ibihumbi bine kuri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Impamvu yo gutera ibiti kuri iyi gereza, ni uburyo bwo kurinda ibidukikije harwanywa isuri kuri gereza nshya dore ko yubatse ku musozi.

Nyuma y’umuganda, Komiseri Mukuru wa RCS, CG George Rwigamba yasobanuriye abitabiriye akamaro k’umuganda n’uburyo ari umuco usanzwe mu banyarwanda.

CG Rwigamba kandi yashimye uruhare rw’abagororwa mu bikorwa by’iterambere, abasaba gukomeza ubufatanye.

Byukusenge Gaspard umwe mu bagororwa bitabiriye yavuze ko kuba bakorana umuganda n’abayobozi bibereka ko bitaweho.

Ati “Guhura n’abayobozi bashinzwe kutugorora bari kumwe n’abaturage tugakorana umuganda, biradushimisha cyane. Bitwereka ko ubuyobozi butwitayeho kandi ko gufungwa atari uguhezwa ku zindi gahunda ziteza imbere igihugu.”

Mukamurigo Regine na we ugororerwa muri gereza ya Nyarugenge, yavuze ko ibiti bateye by’umwihariko bifite akamaro ku buzima bw’abagororwa.

Ati “Gereza yacu bayizanye ahantu hari ibiti bikurura umwuka mwiza, ni inshingano yacu kubyongera kugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza. Kuri gereza ya Kigali 1930 aho twahoze kubera ko nta mwuka mwiza wahabaga, twagiraga indwara z’ubuhumekero ndetse n’iz’amaso ariko hano zaragabanyutse cyane.”

Kugeza ubu Gereza ya Nyarugenge icumbikiye imfungwa n’abagororwa ibihumbi umunani. Abagera kuri 60% baregwa ibyaha bisanzwe byiganjemo ibiyobyabwenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza