Imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza basoje amahugurwa mu myuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Kuri gereza ya Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 habereye Igikorwa cyo guha impamyabushobozi imfumgwa n’abagororwa bahafungiye bakurikiranye amahugurwa ajyanye n’ubumenyingiro.

Bwa mbere izi mpamyabushobozi mu magereza zatangiye gutangwa kuri gereza ya Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba ku bagororwa bigishijwe imyuga itandukanye.

Biri muri gahunda y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS)yo kugorora nk’imwe mu nshingano zarwo.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Amashuri makuru yigisha ubumenyingiro(IPRCs) mu buryo bwo guha ubushobozi imfungwa n’abagororwa kugira ngo gikomeze kunoza inshingano zacyo zo gutanga ubumenyi no kugororora bagamije kuzamura ubushobozi bw’imfungwa n’abagororwa.

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’ubwubatsi wabereye kuri gereza ya Nyanza, Nsabimana Diogène ushinzwe imari muri IPRC y’Amajyepfo yabwiye abahawe impamyabushobozi ko ari amahirwe bagize kuko zizabafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye ndetse na nyuma yo gusoza ibihano byabo bakazazikoresha mu kubaka igihugu cyababyaye.

Komiseri w’urwego rw’igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa ushizwe kugorora n’imibereho myiza imfungwa n’abagororwa, CP Jean Bosco Kabanda yabwiye abagenerwabikorwa ko nubwo bafunze igihugu kibazirikana ariyo mpamvu gihora gishaka icyatuma imibereho yabo iba myiza.

Yavuze ko nibagera mu buzima busanzwe bizaborohera kuhaba biturutse ku bumenyi bahawe bari muri gereza.

Imfungwa n’abagororwa 47 bo muri gereza ya Nyanza nibo bahawe impamyabushobozi.

Gahunda ya kwigisha ibijyanye n’ubumenyingiro ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu buryo bwo gufasha abantu kwihangira imirimo, hagamije kurwanya ubushomeri no kuzamura ubukungu.

CP JEAN BOSCO KABANDA komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’abagororwa atanga impamyabushobozi
Nsabimana Diogene uhagarariye IPRC y'Amajyepfo atanga impamyabushobozi
Umuyobozi wa gereza ya Nyanza aha impano uwaje ahagarariye IPRC y’amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza