Abagororwa 392 bagaragaje ‘ukugororoka’ bafunguwe by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mutarama 2018 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abagororwa 392 bari bafungiye muri Gereza zitandukanye mu gihugu, barekuwe by’agateganyo nyuma yaho byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018 niyo yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 392 bujuje ibisabwa n’amategeko.

Iri fungurwa ryakozwe hashingiwe ku iteka rya Minisitiri No 126/MOJ/AG/2018 ryo ku wa 20/01/2018. Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yatangaje ko ‘uyu munsi ku magereza yose mu gihugu hafunguwe by’agateganyo abagororwa 392. Nta waraye muri Gereza.”

Gufungurwa ry’agateganyo bihabwa umugororwa urangije 2/3 by’igihano cye ariko witwaye neza muri Gereza. Gusa ariko abahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, kugambanira igihugu, gufata ku ngufu hamwe n’ibindi byaha by’ubugome bo ntibarebwa n’iyi ngingo.

Umugororwa ufungurwa by’agateganyo, aba agomba kuba mu myitwarire ye yaragaragaje ukugororoka.

Ibyishimo byari byose kuri aba bagororwa nyuma yo kurekurwa by'agateganyo
Abagororwa bafunguwe by'agateganyo muri Gereza ya Muhanga ubwo basohokaga basubiye mu miryango yabo
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018 niyo yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 392 bujuje ibisabwa n’amategeko
Abagororwa bafungurwa by'agateganyo baba baragaragaje imyitwarire myiza muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza